Huawei yashyize hanze Operating System nshya yiswe Harmony OS

0
198

Sosiyete y’abashinwa ya Huawei ikomeje umugambi wayo wo kuba ikigo cya mbere kuri iyi isi mu bucuruzi bw’ikoranabuhanga, kurusha ibindi bigo bikomeye nk’iby’abanyamerika bahanganye mu ntambara y’ubucuruzi muri iki gihe.

Richard Yu, umuyobozi muri Huawei ushinzwe abakiliya yemeza ko by’umwahariko muri uyu mwaka bafite intego yo gucuruza telefoni zirenga miliyoni 300, batitaye ku nkuru mbi zabavuzweho zifitanye isano n’Amerika.

Mu rwego rwo kongera kwigarurira ishusho ryiza mu maso y’abakiliya ba Huawei hirya no hino ku isi, nyuma y’uko abanyamerika bashyize ku rutonde rw’umukara iyi sosiyete, ngo kubera gushinjwa gukora ubutasi mu butegetsi bw’Amerika, kuri ubu Huawei yashyize hanze ikoranabuhanga rya Harmony OS.

Ni ikoranabuhanga rishya rya Operating System ya Huawei ryashyizwe hanze kuri uyu gatanu tariki ya 09/08/2019.

Ubuyobozi bwa Huawei busobanura ko iri koranabuhanga ryabo rya Harmony OS ngo rifite umuvuduko ndetse n’ibishya bidasanzwe biba muri Android ya Google, iOS ya Apple ndetse na Windows ya Microsoft.

Kuva mu mwaka ushize, leta y’Amerika n’Ubushinwa bikomeje gushyamirana mu ntambara y’amagambo ashingiye ku bucuruzi buhuza ibihugu byombi.

Ibiganiro by’imishikirano biba kenshi ndetse n’impande zombi zikumvukana ku ngingo zimwe na zimwe ariko kugeza ubu ibi bihugu byombi ntabwo birumvikana neza.