HUAWEI yagaruriwe icyizere nyuma y’ibiganiro by’imishyikirano hagati ya USA na China

0
220
Huawei ikomeje kubigenderamo mu ntambara y'ubucuruzi ishyamiranyije Amerika n'Ubushinwa

Abacuruzi ndetse n’abakoresha telefoni za HUAWEI mu Rwanda baravuga ko bagaruriye icyizere iyi sosiyete nyuma y’uko leta y’Amerika n’Ubushinwa byicaye ku meza amwe bigakora ibiganiro by’imishyikirano bigamije gushyira akadomo ku ntambara y’ubucuruzi imaze iminsi ishyamiranyije ibihugu byombi.

Iyi ntambara y’ubucuruzi yatumye ibigo by’ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga bikomoka muri Amerika bitegekwa na leta yabyo gucana umubano n’imikoranire n’isosiyete y’Ubushinwa ya HUAWEI.

Ni muri uru rwego ikigo GOOGLE cy’abanyamerika cyategetswe kwambura ikoranabuhanga rya ANDROID muri telefoni ngendanwa za HUAWEI.

Icyo gihe byatumye abacuruzi ndetse n’abakoresha telefoni za HUAWEI mu Rwanda, kimwe no ku mugabane w’Afurika yose muri rusange, bagira impungege ndetse batangira gutakariza icyizere HUAWEI.

Kuri ubu, icyizere cyagarutse nyuma y’ibiganiro biherutse guhuza itsinda ryari riyobowe na perezida Donald Trump w’Amerika ndetse n’iryari riyobowe na perezida XI Jinping w’Ubushinwa mu bihe bishize.

Ni ibiganiro byabereye Osaka mu Buyapani, ubwo hateraniraga inama y’ihuriro ryiswe G20 rigizwe n’ibihugu bikize kurusha ibindi ku isi.

Ibi biganiro byemeje ko Ubushinwa n’Amerika bigomba koroherana mu bucuruzi buhuza ibihugu byombi, ndetse n’ibi bibazo sosiyete ya HUAWEI ifitanye n’abanyamerika nabyo bigakemuka.