HUAWEI igiye gukoresha interineti ya 5G mu Burusiya, nyuma y’uko yanzwe muri Amerika

0
310
5G niyo interineti yanyuma iri ku muvuduko udasanzwe

Sosiyete y’abashinwa HUAWEI yasinyanye amasezerano n’ikigo cy’itumanaho cy’abarusiya MTS mu gukoresha ikoranabuhanga rya interineti iri kumuvuduko wa 5G mu Burusiya.

Ni amasezerano ashyizweho umukono nyuma y’uko iyi sosiyete y’abashinwa ya HUAWEI ishyizwe ku rutonde rw’umukara na leta y’Amerika, ishinjwa gukoresha interineti ya 5G mu kwiba amabanga y’Amerika.

HUAWEI yasinyanye amasezerano na MTS y’Abarusiya kuri uyu wa kane, ubwo Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa yatangiraga uruzinduko rw’akazi rw’iminsi 2 mu Burusiya.

Iri koranabuhanga rya interineti iri kumuvuduko wa 5G ryamaganiwe kure n’ibihugu bikomeye ku isi biyobowe na leta zunze ubumwe z’Amerika, Australia ndetse na New Zealand.

U Rwanda narwo ntabwo ruremera ku mugaragaro ikoreshwa ry’iyi interineti ya 5G.

Mu kwezi gushize sosiyete y’itumanaho y’abanyakoreya KTRN yamuritse iri koranabuhanga mu nama ya Transform Africa iheruka kubera I Kigali, ariko itangaza ko itaremerwa kuyikoresha mu Rwanda.

Hari ibiganiro ngo bigomba kubanza kubaho hagati ya guverinoma n’iyi sosiyete ngo impande zombi zikabona kwemeranya ku ngingo zimwe na zimwe zirebana n’iyi interineti ya 5G.