Hollywood Film Awards 2017, umuhango mu mafoto

0
161
Angelina Jolie ajya kwakira igihembo

Hollywood Film Awards ni kimwe mu bihembo bikomeye bitangirwa muri Leta zunze ubumwe z’ America, ibi bihembo bihabwa abakinnyi bitwaye neza kurusha abandi ndetse n’abandi bantu bagira uruhare muri Cinema.

Angelina Jolie ku myaka 42 y’amavuko akina ndeste akanayobora amacinema ni umwe mu batahanya ibihembo nubwo agaragara nk’ugeze muzabukuru.

Angelina Jolie n’igihembo yahawe muri HFA

Ibi bihembo usanga byitabirwa n’ ibyamamare bikomeye bikinira filime muri Hollywood, aho abahebwa usanga harimo abakinnyi (Actors), abazitunganya(Editors) , abazandika ndetse n’ abaziyobora (Directors).

Ibi bihembo byatanzwe ku nshuro yabyo ya 20 byatangiwe ahitwa Beverly Hills muri California.

Hollywood Film Awards zatangiye gutangwa mu mwaka wi 1997, bitangizwa nuwitwa Carlos de Abreu Pennington mu rwego rwo guha agaciro n’icyubahiro abakinnyi ba Cinema.

Ku nshuro ya mbere ibihembo bya Hollywood Film Awards byatangiwe ahantu h’amateka mu cyumba cya Blossom, muri hoteli ya Hollywood Roosevelt iherereye I Hollywood.

       

Sangiza