Hatangiye gukorwa inyigo ku bibazo biri mu bucuruzi buhuza ibihugu byo muri EAC

0
91
Umupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda. Ifoto: NMG

Ishami ry’umuryango w’abibubye rishinzwe ubucuruzi n’iterambere (Unctad) riri gukora inyigo ku mbogamizi zikomeje kubangamira ubucuruzi buhuza ibihugu byibumbiye mu muryango w’Afurika y’iburasirazuba (EAC).

Ni inyigo ngo igomba gukorwa mu bihugu nka Kenya, Uganda, Tanzania, Rwanda ndetse n’u Burundi, kandi ngo inzobere zituye muri ibi bihugu nizo zigomba kuzakora ubushakashatsi muri buri gihugu zituyemo, zikazatanga raporo muri Unctad.

The EastAfrican yanditse iyi inkuru, igaragaza ko umunyamabanga mukuru wa Unctad, bwana Mukhisa Kituyi yirinze kugira byinshi atangaza mbere y’uko iyi ngigo irangira.

Kituyi ariko yemeza ko iyi nyigo ngo igamije gukemura ibibazo bikomeje kubangamira ubucuruzi mu bihugu byo muri aka karere k’Afurika y’iburasirazuba.

Imibare iheruka yerekana ko ubucuruzi buhuza ibihugu byo muri aka karere k’Afurika y’iburasirazuba ngo bwagabanutseho 0.2% ku bucuruzi bwose bukorerwa ku isi yose nkuko byemezwa na raporo yiswe EAC Trade and Investment Report yakozwe mu 2017.

Imbogamizi nyamukuru zikomeje kubangamira ubu bucuruzi ngo ni politiki z’ibihugu bimwe na bimwe zidahuza n’intego y’umuryango wa EAC wo gusonera imisoro ku bicuruzwa byambukiranya imipaka y’ibi bihugu, wiswe (non-tariff barriers – NTBs).

Abacuruzi, abashoramari n’abanyenganda bakorera mu bihugu byo mu muryango wa EAC, bakomeje gutakambira abakuru b’ibihugu naza guverinoma byo muri aka karere, kugira icyo bakora ngo izi mbogamizi zikurweho burundu.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano