Hatangijwe ubukangurambaga bugamije kongera umubare w’imbuga za .RW

0
100

Minisiteri ishinzwe iby’ikoranabuhanga ku bufatanye n’umuryango ushinzwe ikoreshwa rya interineti mu Rwanda (RICTA) byatangije ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu gukoresha imbuga zubakiye ku kadomo RW.

Ni ubukangurambaga bwiswe ‘Nahisemo .RW’ bukazamara amezi 3 bukorerwa mu bigo bya leta ndetse n’iby’abikorera, by’umwahariko bakazibanda cyane mu bigo bito n’ibiciriritse bikorera ubucuruzi butandukanye hano mu Rwanda.

Abasanzwe bakoresha imbuga za interineti zubakiye nko kuri .COM, .ORG cyangwa .NET ngo bose bagomba gushishikarizwa guhindura bagakoresha .RW

Grace Ingabire umuyobozi mukuru w’agateganyo wa RICTA asobanura ko bifuza kongera umubare w’imbuga za interineti zikoresha .RW mu rwego rwo guteza imbere gahunda ya Made In Rwanda mu ruhande rw’ikoranabuhanga.

Ibi kandi bishimangirwa na minisitiri ushinzwe iby’ikoranabuhanga, Paula Ingabire kuko nawe yemeza ko ubu bukangurambaga buzongera imbaraga umugambi wa leta wo guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga no kwagura isoko rikorerwa kuri interineti.

Imibare ituruka mu kigo RICTA yerekana ko kugeza ubu mu Rwanda hari imbuga zitandukanye zikorera kuri interineti zirenga ibihumbi 8 ngo ariko muri izi mbuga zose izakoresha .RW zibarirwa nibura muri kimwe cya kabiri cy’izi mbuga.

Ni ukuvuga ko izikoresha .RW zibarirwa mu bihumbi 4.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano