Hasohotse inyigo nshya ivuga ku bagore n’ikoranabuhanga rigezweho mu Rwanda

0
405
Bamurika ku mugaragaro inyandiko ivuga ku ikoranabuhanga n'abagore

Kuri uyu wa kane, Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye (GMO) ku bufatanye na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango basohoye inyigo nshya yerekana ubusumbane buri hagati y’abagabo n’abagore mu gukoresha ikoranabuhanga mu buzima busanzwe mu Rwanda.

Ni inyigo ifite impapuro zigera kuri 26, ikaba yarakozwe mu byiciro bitandukanye ariko turebeye ku ruhande rw’ibikorwa by’imari n’ubukungu: Abagore baracyari hasi nkuko byakunzwe kugaragazwa mu maraporo atandukanye.

Iyi nyigo nayo yongeye kugaragaza ko abagore bakoresha uburyo bwo kubitsa, kubikuza no guhererekanya amafaranga bakoresha telefoni njyendanwa (Mobile Money) ngo bangana na 33% mu gihe abagabo bagera 46%.

Ni mu gihe kandi abagore bakoresha amakarita y’ikoranabuhanga akoreshwa mu mabanki, mu bigo by’imari no mu maguriro bishyura cyangwa bahererekanya amafaranga (ATM Debit Cards) ngo nabo bangana na 40% mu gihe abagabo babarirwa kuri 60%.

Ibi bikaba byongeye gushimangira nanone andi maraporo atandukanye yakunze kwerekana ko abagore bakiri inyuma mu kugerwaho n’ibikorwa by’imari ugereranije n’abagabo.