Harabura iminsi mike ngo Sophia ‘irobo ikora nk’umuntu’ ngo ize i Kigali mu Rwanda

0
288
Sophia Robot ikora nk'umuntu igiye kuza i Kigali

Guhera kuri uyu wa kabiri, tariki ya 14 kugeza ku tariki ya 17 z’ukwezi kwa 5 muri uyu mwaka 2019, Kigali irongera kwakira inama mpuzamahanga yiswe Transform Africa Summit 2019.

Iyi nama kandi ni ku nshuro yayo ya mbere mu mateka yayo, izakira irobo (robot) rikora nk’ikiremwamuntu ryitwa Sophia.

Izitabirwa kandi n’abarenga ibihumbi 4, harimo n’abakuru b’ibihugu naza guverinoma, abakuriye amashami y’umuryango w’abibubye, imiryango mpuzamahanga, abashoramari, abanyenganda ndetse na sosiyete sivile.

Umwe mu bategerejwe cyane muri iyi nama kandi ni icyamamare mu kurwanya ibitero by’ikoranabuhanga, Eugene Kaspersky.

Uyu mugabo niwe ukuriye sosiyete ya Kaspersky lab, imwe muziri ku isonga mu kurwanya ibitero bigabwa hisunzwe ikoranabuhanga.

Kaspersky lab ifite abakozi barenga 4,000 bagira uruhare mu guhangana ndetse no kurinda ibitero by’ikoranabuhanga kuri miliyoni 400 zituye isi.

Iki kigo kandi gikorana n’igipolisi mpuzamahanga cya INTERPOL ndetse na polisi ihuriweho n’ibihugu byo ku mugabane w’Uburayi Europol.

Ikorana kandi na polisi z’ibihugu bitandukanye mu kurwanya no guhangana n’ibyaha bikorwa hisunzwe ikoranabuhanga.