Harabura iminsi mike, hakamenyekana niba Mushikiwabo atsindira ubuyobozi bwa OIF

0
154
Mushikiwabo ashobora gutorerwa kuyobora OIF

Mu cyumweru gitaha tariki ya 11 na 12 z’uku kwezi kwa 10 nibwo i Erevan muri Armenie haterana inama y’abakuru b’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa, inama igomba no kwemeza umuyobozi mushya w’umuryango wa Francophonie uhurije hamwe ibi bihugu.

Abakandida babiri barimo n’umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo ndetse n’umunyecanadakazi Michaelle Jean nibo bahatanira uyu mwanya w’ubunyamabanga bukuru bw’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (OIF).

Mushikiwabo usanzwe ari na minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, niwe uhabwa amahirwe menshi kugeza ubu nubwo ku rundi ruhande uyu munyecanadazi nawe hari abamuha amahirwe bitewe n’igihuga akomokamo.

Abaha amahirwe Louise Mushikiwabo bashingira ku kuba igihugu cy’Ubufaransa cyaragaragaje ko kimushyigikiye muri aya matora binyuze kuri perezida Emmanuel Macron.

Ikindi ni uko abakuru b’ibihugu by’Afurika nabo batangaje ko bashyigikiye Mushikiwabo muri aya matora ubwo bari mu nteko rusange y’umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe yateraniye i Nouakchott muri Mauritania mu kwezi kwa 7 muri uyu mwaka.

Mushikiwabo aramutse atorewe kuyobora umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa ngo yitezweho kuzahura ubuhahirane n’ibikorwa by’uyu muryango ngo byari bitangiye gusubira inyuma ugereranije n’iby’umuryango w’ibihugu bikoresha icyongereza.