Ni inde uzatsinda amatora yo kuyobora umujyi wa Kigali? Hari uwatangiye guhabwa amahirwe!

0
2826
Umujyi wa Kigali ukorera muri iyi nyubako nshya

Imyiteguro yo gushyiraho umuyobozi mushya w’umujyi wa Kigali irakomeje ariko kugeza ubu ntabwo haramenyekana abakandida bazahatanira uyu mwanya, mu gihe amatora ategerejwe muri uku kwezi ku itariki ya 25 nkuko byemezwa na komisiyo y’amatora.

Umunyamabanga mukuru w’iyi komisiyo, bwana Charles Munyaneza yabwiye umunyamakuru wacu ko imyiteguro irimbanyije ngo ariko abakadinda bazahatanira uyu mwanya ngo ntabwo bashobora kubatangaza mu gihe umunsi w’amatora utaragera.

Hari amakuru avuga ko Parfait Busabizwa usanzwe ari vice moyor ushinzwe ubukungu n’iterambere akaba ari nawe uri kuyobora umujyi wa Kigali mu nzibacyuho, ko ariwe ushobora kuzegukana uyu mwanya ku buryo budasubirwaho ku munsi w’amatora.

Uwahoze ayobora umujyi wa Kigali bwana Pascal Nyamulinda yeguye ku mirimo ye ku itariki 10/04/2018 ngo kubw’impamvu ze zihariye.

Undi wese uzasimbura Nyamurinda nawe ategerejweho ibikorwa bikomeye bishingiye gushyira ku murongo ibibazo by’ubucuruzi bimaze iminsi bivugwa mu mujyi wa Kigali, byiganjemo gukomeza guhangana n’abakora ubucuruzi butemewe n’amategeko.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano