Hamenyekanye abahanzi batemerewe kujya mu irushanwa rizwi nka Guma Guma

4
1330

Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 14/03/2018 nibwo hateganijwe amatora y’abahanzi bemerewe kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Superstars ku ncuro yaryo ya 8.

Ni amatora abera ku biro by’uruganda rwa Bralirwa ku Kicukiro, aho itangazamakuru, abatunganya umuziki (producers) n’abandi bafite aho bahurira na muzika nyarwanda, baza guhitamo abahanzi 10 b’abanyarwanda bagomba kwitabira iri rushanwa.

Nkuko bigaragara mu mategeko agenga iri rushanwa ry’uyu mwaka, hari abahanzi batemerewe kuryitabira, cyane cyane ingingo ivuga ku myaka y’amavuko yongeye kuba imbogamizi ku bahanzi nka Eric Senderi, Danny Vumbi,…

Abafite imyaka hagati ya 18 na 35 nibo bemerewe kwitabira iri rushanwa
Abitabiriye incuro 3 zikurikiranya nabo ntibemerewe kwitabira iri rushanwa 

Irushanwa riheruka mu mwaka ushize wa 2017 PGGSS, ryegukanwe n’istinda Dream Boys, iryari ryabanje mu 2016 naryo ryari ryegukanwe na Urban Boys, mu gihe iryabaye mu 2015 ryari ryegukanwe na Butera Knowles.

PGGSS ya 4 yabaye mu 2014 yegukanwe na Jay Polly, iyabaye mu 2013 nayo itwarwa na Riderman, iyabaye mu 2012 yagukanwa na King James mu gihe iyabaye bwa mbere mu mateka y’iri rushanwa yegukanwe na Tom Close.

Sangiza

4 Ibitekerezo

  1. Mujye mwandika ibyo mufitiye gihamya active 2016 yarasibye bivuze ko ntaga3 gakurikirana ifite , ntacyayikumira rwose nigirirwa ikizere izajyamo

  2. Ariko Nibadufashe Badusobanurire Super Star!!!Nigute Inyaka Ikubuza Guhiganwa?Nibabihindure Wenda Bareke Kubyita Pggss Babyite Guma Guma Up Coming.BIRAKABIJE KUBONA UFITE IBYO USABWA BYOSE MWARANGIZA NGO IMYAKA!

  3. Gusa mbona ntasuperstar ikuricyicyizwa.imyaka se Na superstar bihuriyehe.bulldog se cy social mulla si superstar ahubwo umuziki murwanda sinzi .abuse abo kunyundo harya nibara graduatinga gusa umuziki mu Rwanda ucyeneye imbaraga Na talent

  4. Gusa mbona hacyenewe kurebwa talent yumuntu kuko abenshi barikwijyendera kuko bamaze kubona agafaranga .kandi no kuzamura underground kuko icyipe itegurwa ifite academy ejo hazaza uko izaba imeze.
    Ariko ibitaramo byinshi byiyonjyere .nkuko shambiyona mumupira wamaguru iba imeze

Comments are closed.