Amabanki yahize andi muri Afurika agiye kongera guhebwa

1
198
Banke zo mu Rwanda nazo zaje mu rutonde rw'azahabwa ibihembo ku rwego rw'Afurika

Ikinyamakuru African Banker magazine cyamaze gusohora urutonde rw’amabanki agomba gutoranwamo ayahize andi ku mugabane w’Afurika muri uyu mwaka wa 2018.

Amabanki yo muri Marocco, Kenya na Nigeria niyo yiganje cyane mu byiciro bizahabwa ibihembo mu mihango itegerejwe kuba mu mpera z’uku kwezi kwa 5, ikazabera I Busan muri Koreya yepfo mu nama ngarukamwaka ya banki nyafurika itsura amajyambere AFDB.

Amabanki akorera mu Rwanda yashyizwe kuri uru rutonde rw’agomba kuzahebwa, harimo Equity Group Holdings, Guaranty Trust Bank, Ecobank, BMCE Bank of Africa na KCB.

Uretse aya mabanki azahabwa ibihembo, hari n’ibindi bizatagwa ku muntu ku giti cye nk’umuyobozi wa banki nkuru y’igihugu wahize abandi muri Afurika ndetse na minisitiri w’imari n’igenamigambi wabaye indashyikirwa kurusha abandi mu bihugu by’Afurika.

Akanama nkemuramaka kazatoranyamo abagomba guhabwa ibihembo kagizwe n’impuguke muby’ amabanki ndetse n’abacuruzi n’abashoramari bakomeye.

Dore uko ibyiciro bimeze ni uko ibihembo bizatangwa:

African Banker of the Year:

  • Mohamed El Kettani – Attijariwafa Bank, Morocco
  • James Mwangi – Equity Group Holdings Plc, Kenya
  • Joshua Oigara – KCB, Kenya
  • Segun Agbaje – Guaranty Trust Bank, Nigeria

African Bank of the Year: 

  • Attijariwafa Bank, Morocco
  • Equity Group Holdings, Kenya
  • Guaranty Trust Bank, Nigeria
  • The Mauritius Commercial Bank, Mauritius
  • Standard Chartered

Best Retail Bank in Africa: 

  • Barclays, Zambia
  • Ecobank
  • KCB, Kenya
  • Millennium BIM, Mozambique
  • SBM Holdings, Mauritius

Investment Bank of the Year: 

  • Barclays Africa Group
  • Exotix
  • FNBQuest Merchant Bank, Nigeria
  • Standard Bank
  • Standard Chartered

Award for Financial Inclusion: 

  • Fourth Generation Capital Limited, Kenya
  • Groupe Crédit Agricole du Maroc, Morocco
  • Baobab Group, France
  • Equity Group, Kenya
  • JUMO World, South Africa

Award for Innovation in Banking: 

  • Agricultural Finance Corporation, Kenya
  • Ubuntu Coin
  • Banque Nationale pour le Développement Economique, Senegal
  • Ecobank
  • SBM Holdings, Mauritius

Socially Responsible Bank of the Year:

  • Barclays Bank, Zambia
  • BMCE Bank of Africa, Morocco
  • Equity Group, Kenya
  • First Bank of Nigeria, Nigeria
  • KCB Group, Kenya
  • Standard Chartered Bank Kenya, Kenya

Deal of the Year – Equity: 

  • ADES IPO – EFG Hermes, Egypt
  • First Rand Acquisition of Aldermore PLC – Rand Merchant Bank, South Africa
  • GAPCO sale to Total – Standard Chartered, South Africa
  • Long4Life IPO – Standard Bank, South Africa
  • Steinhoff Africa Retail Listing – Rand Merchant Bank, South Africa
  • Vodacom Tanzania IPO – National Bank of Commerce and Absa CIB, Tanzania

Deal of the Year – Debt:  

  • $300m Diaspora Bond – Standard Bank/FBNQuest Merchant Bank, Nigeria
  • $540 First Rand Asia Focused syndication – Standard Chartered, UK
  • Cape Town Green Bond – RMB, South Africa
  • Dufil Prima Foods – Standard Bank, South Africa
  • Nokeng Fluorspar – Fieldstone, South Africa
  • Viathan – Renaissance Capital, Nigeria

Infrastructure Deal of the Year: 

  • Nigeria Infrastructure Debt Fund – Chapel Hill Denham, Nigeria
  • Nacala Railway and Port Corridor – Standard Bank SA / RMB, South Africa
  • FIRST – Rand Merchant Bank, South Africa
  • AEE Power Project – RMB, Namibia

1 igitekerezo

Comments are closed.