Guverinoma ntabwo irabona abashoramari bagura imigabane yayo ifite muri CIMERWA

0
15175
CIMERWA ikunze gushimwa na benshi ko igira sima nziza ariko ikaba ihenze ugereranyije n'izituruka hanze

Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushakisha abashoramari bagura imibane ya leta ibarirwa kuri 46% ibarizwa mu ruganda rukora sima rwa CIMERWA.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Soraya Hakuziyaremye asobanura ko nanubu batarabona umushoramari ugura iyi migabane nkuko byanditswe n’ikinyamakuru The East African.

Kompanyi y’abanyafurika yepfo PPC niyo yari yahawe amahirwe yo kugura iyi migabane ariko ngo byarangiye inaniwe kuyegukana, kuko itariki ntarengwa yari yashyizweho yageze aba bashoramari bo muri Afurika Yepfo ntacyo barakora.

Ubushize, Guverinoma y’u Rwanda yari yihaye itariki ya 5 z’ukwezi gushize kwa 7, nk’itariki ntaregwa yo kuba yakuye imigabane yayo yose ifite muri CIMERWA.

Iyi tariki yarageze ndetse iranarenga, ibyo kugurisha iyi migabane bitarakorwa.

Ikigo cy’abanyafurika yepfo Pretoria Portland Cement (PPC) Group (cyahabwaga amahirwe yo kugura imigabane 49% ya leta ifite muri CIMERWA) nicyo cyari gisanzwe kinafite imigabane myinshi muri CIMERWA ibarirwa kuri 51%.

Guverinama y’u Rwanda ifitemo 16.54%, ikigo RSSB gifitemo 20.24%, Rwanda Investment Group ifitemo 11.45% ndetse na SONARWA ifitemo 0.76%.

Iyi migabane ifitanye isano na leta y’u Rwanda ndetse n’ibigo biyishamikiyeho ibarirwa kuri 49% niyo igomba gushyirwa ku isoko ntakabuza nkuko byategetswe n’umukuru w’igihugu.