Guverinoma y’u Rwanda igiye kongera gucuruza izindi mpapuro z’agaciro za miliyari 15Rwf

0
139
Guverineri wa banki nkuru y'igihugu Rwangobwa ari kumwe n'abayobozi bakuriye iby'isoko ry'imari n'imigabane

Kuwa mbere tariki ya 24/09/2018, banki nkuru y’igihugu BNR irongera gufungura impapuro mpeshwamwenda zifite agaciro ka miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abashoramari bafite ubushake bwo kugura izi mpapuro ngo bagomba kubigaragaza biyandikisha mu bitabo byabugenewe guhera kuri uyu wa mbere ngo mu gihe kuwa gatatu ibi bitabo bigomba kuba byafunzwe.

Izi mpapuro z’agaciro za guverinoma ngo zizamara imyaka hafi icumi ku isoko ry’imari n’imigabane.¬†Abakeneye kugura izi mpapuro kandi ngo ntabwo bagomba kujya munsi y’ibihumbi ijana by’amanyarwanda cyangwa ngo barenze miliyoni 50 z’amanyarwanda.

Ni impapuro zicuruzwa leta ikeneye gufata umwenda wo kubaka ibikorwa remezo, ariko kuri ubu Banki nkuru y’igihugu isobanura ko guverinoma y’u Rwanda igiye kongera kugurisha izi mpapuro mu rwego rwo guteza imbere ibikorwa by’isoko n’imigabane.

Ikindi ni uko abashoramari bazigura bakaba batanze umwenda kuri guverinoma.

Abashomari babyifuza yaba ibigo by’imari na banki z’ubucuruzi ndetse n’abashoramari bigenga buri wese yemerwa kugura izi mpapuro mu gihe cyose ziba zageze ku isoko.

Sangiza