U Rwanda rugiye gushyiraho miliyari Rwf1.3 yo kuziba icyuho cy’ibihano by’Amerika kubera Caguwa

0
590
Imyenda n'inkweto bya Caguwa byazamuriwe imisoro mu Rwanda ku buryo bukomeye

Abanyenganda bakora imyenda n’imitako basanzwe bohoreza ibicuruzwa byabo muri leta zunze ubumwe z’Amerika bakiranye urugwiro igitekerezo cya guverinoma y’u Rwanda cyo gushyiraho amafaranga agomba kuziba icyuho cy’ibihombo bishobora gutezwa n’ibihano by’Amerika ku masezerano ya AGOA.

Mu kwezi kwa gatatu muri uyu mwaka, nibwo deparitoma ya leta y’Amerika ishinzwe ubucuruzi yatangaje ko izafatira u Rwanda ibihano ngo kubera ko rwazamuye imisoro y’imyenda n’inkweto bya Caguwa ngo rwirengagije amasezerano rufitanye n’Amerika.

Ni ibihano byo guhagarika inyungu z’u Rwanda mu masezearano yiswe AGOA agamije koroshya ubucuruzi hagati y’Amerika ndetse n’ibihugu by’Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara n’u Rwanda rurimo.

Nyuma yo kumva aya makuru, inganda zo mu Rwanda zisanzwe zohereza muri Amerika imyenda n’imitako zatangiye guhura n’ibihombo ngo kuko isoko ryabo ryahise rihagarara ngo bakaba bategereje imyanzuro ya nyuma kuri ibi bihano byatangajwe n’Amerika.

Ibi bibaka aribyo byatumye minisiteri y’ubucuruzi n’inganda itekereza gushyiraho amafaranga arenga miliyari 1.3 z’amanyarwanda yo kuziba icyuho cy’ingaruka zishobora kuzatezwa n’ibi bihano by’Amerika.

Kuri ubu aya mafaranga akaba agomba kubazwa kwemezwa n’inama y’abaminisitiri, akabona gushorwa muri izi nganda zifite ibi bibazo.