Guverinoma yemeje iby’inguzanyo za banki nyafurika itsura amajyambere

0
67
Ubwo Minisitiri w'imari n'igenamigambi yashyiraga umukono ku masezerano y'inguzanyo ya Banki AFDB ari kumwe n'intumwa y'iyi banki

Guverinima y’u Rwanda yemeje bidasubirwaho amasezerano y’inguzanyo iheruka gukorana na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AFDB) yerekeranye na gahunda ya II yo kwegereza abaturage amashanyarazi (SEAP II).

Aya masezerano yemejwe n’inama y’abaminisitiri yaraye iteranye kuri uyu wa gatatu, ikemeza imwe mu mishinga y’amategeko harimo n’ivuga kuri aya masezerano y’izi nguzanyo za banki nyafurika itsura amajyambere AFDB.

Reba aya iyi mishinga y’itegeko yemejwe irebana n’izi nguzanyo:

 –  Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 16 Ukwakira 2018, hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni ijana na mirongo itandatu n’eshanu n’ibihumbi magana atanu na mirongo cyenda z’Amayero (165.590.000 EUROS) agenewe gahunda ya II yo kongera uburyo bwo kwegereza abaturage amashanyarazi (SEAP II);

 –  Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda kuwa 16 Ukwakira 2018, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Nyafurika Gitsura Amajyambere (ADF), yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni mirongo itanu n’eshatu za Units of Account (53.000.000 UA) agenewe gahunda ya II yo kongera uburyo bwo kwegereza abaturage amashanyarazi (SEAP II);

Ni nyuma y’uko mu bihe bishize iyi banyi ya AfDB yari yatangaje ko igiye guha aya mafaranga u Rwanda binyuze mu mushinga wagutse wiswe SEAP 2 ngo ugomba gushyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka icumi, mu Rwanda ukaba waratangiye mu 2013.

Miliyoni 450 z’amadorali y’Amerika ngo niyo agomba gukoreshwa muri uyu mushinga wose, ariko hamaze gukoreshwa miliyoni 184 hakaba hagiye gukoreshwa n’izindi 269.

Ni mu rwego rwo gufasha leta y’u Rwanda gukwirakwiza amashanyarazi hirya no hino mu bice by’icyaro nkuko bikubiye muri gahunda ya guverinoma izarangirana na 2024.

Ni mu gihe  kandi imibare yerekana ko mu myaka 7 ishize abanyarwanda bakoreshaga amashanyarazi bikubye hafi inshuro 3 kuko bavuye kuri 18% bakaba babarirwa hejuru ya 44% muri uyu mwaka, nubwo intego yari ihari yavugaga ko bagomba kuba barenga 70%.

Sangiza