Guma Guma ntiba muri gahunda zanjye – Buravan

0
1808
Yvan Buravan ntabwo akozwa n'ibyirushanwa rya Guma Guma

Umuhanzi Burabyo Yvan uzwi cyane nka Buravan yavuze ko mu mishinga ateganya, na gahunda ze ziri imbere ntazo kuba yakwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, irushanwa rihatse ayandi mu Rwanda ritegurwa na Bwalirwa.

Uyu muhanzi umwaka ushize ntiyifuje ko yagaragara ku rutonde rw’irushanwa rya Guma Guma kandi ari mubitwaye neza muri uwo mwaka, ibi ninako byaje kugenda nanone uyu mwaka kuko ngo abafite agahunda nyinshi za muzika atavanga niryo rushanwa.

Buravan yagize ati: “Muri gahunda zanjye ziri imbere Guma Guma ntirimo, kuko mpugiye mugusohora indirimbo zizaba ziri kuri album yanjye ya mbere”.

Uyu muhanzi aheruka gushyira ahagaragara indirimbo ebyiri zikurikiranya harimo iyitwa ‘Oya’ ndetse nindi yitwa ‘With you’ imaze iminsi mike isohotse.

Buravan arasaba abamukunda n’abakunda ibikorwa bye gukomeza kumushyigikira anabizeza kuzashyira hanze album ye mu minsi ya vuba.

Reba indirimbo nshya ya Buravan ‘With you’