Gucikamo ibice 2 mu bakinnyi, ubuyobozi n’abatoza, bimwe biri kuzonga Rayon Sports

3
1792
Rayon Sports yaraye inganyije na Etincelles ubusa ku busa

Bamwe mu bari imbere mu ikipe ya Rayon Sports barahamya ko kuba umutoza Ivan Jacky Minnaert yangwa urunuka ndetse bikagera no mu bakinnyi aribyo bizonze ikipe ya Rayon Sports muri iyi minsi itari kwitwara neza nkuko abafana babyifuza.

Rayon Sports yaraye inganyije na Etincelles icyizere cyo gutwara shampiyona gisa n’icyayoyotse kuko APR FC na AS Kigali zikomeje kuyisiga.

Muri Rayon Sports haravugwamo ibice 2, kimwe cyegamiye kuri Muhirwa Prosper wahoze ari visi Perezida, ikindi ngo cyegamiye kuri Komite iriho.

Umwe mu bari imbere mu ikipe ya Rayon Sports (utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara) yabwiye umunyamakuru wa HOSE.RW ko ibi bice bihanganye byamaze no kugera mu bakinnyi ari nabyo  bituma umusaruro ubura.

Ati: ”Ni ikibazo cy’ibice biri mu ikipe kibitera, abantu biciyemo ibice, bigaragararira buri wese ndetse no mu batoza no mu bakinnyi”.

Bivugwa ko uyu mutoza hari abakinnyi yamaze kwishyiramo abashinja ko bakunda Prosper  ariyo mpamvu atabakinisha nk’uko uyu muntu yakomeje abivuga.

Ati: ”Ubundi uriya mutoza kubera amagambo ye bisa n’aho nta muntu ukimukunze, kuko n’abakinnyi baramwanze. Umutoza ubwe ajya mu bakinnyi akababwira ngo wowe singukinisha kuko uri uwa kanaka, ngo wowe uri wa Prosper…”

Uyu waduhaye aya makuru yakomeje agira ati: ”Ibyo nibyo Manzi Thierry azira ngo ni uwa Prosper, nonese ni gute ukina umukino nk’uriya ba rutahizamu bawe nta n’umwe ufite, ubwo na Diarra se cyangwa Mbondi kandi niba rutahizamu afite ngo ni abakanaka ntiyabakinisha ahubwo agakinisha Caleb kuri atake Diarra na Mbondi yabasize…..”

Umutoza Ivan Jacky Minnaert nyuma y’umukino yaje mu kiganiro agaragaza icyizere  gicyeya mu maso yagaragaraga nk’utishimye. Nawe ubwe yavuze ko abakinnyi be kinaga nta mbaraga bafite ndetse  nta n’ubushake bafite.

Kuri uyu mukino wa Etincelles, Manzi Thierry ufatwa nka myugariro wa mbere muri iyi kipe ntiyakinnye ashinjwa n’umutoza ko yitsindisha ngo kuko aba yahawe ruswa na Prosper ngo yitsindishe…

Rayon Sports kugeza ubu ifite ba rutahizamu 2 Mbondi Christ na Ismailla Diarra, aba bose nta n’umwe wakinnye uyu mukino byatumye ahengekayo Caleb na Tchabalala bose basanzwe basatira baciye ku mpande.

Bivugwa ko abakinnyi bamaze  kwanga uyu mutoza ku buryo abenshi muri bo batagifite ubushake bwo kumukinira nkuko bikwiye.

3 Ibitekerezo

  1. Ariko uko mbona birakwiye Cuba ko abantu bo muri komite bahanwe na caf basimbuzwa vuba by’agateganyo( Niba hari ikibura NGO bikorwe burundu). Ikindi abayobozi b’ikipe nibashyire muri local imwe abakinnyi ba rayon sport banabaganiriza nibura icyumweru kimwe( babaganiriza banabarinda na bariya bakivanga mu by’ ikipe harimo n’ abakeba babifitemo inyungu. Bibaye byiza bakwiyambaza na banwe mu bayobozi ba MINESCOP badufasha mu kuganiriza abakinnyi dore ko harimo n’ abakinnye Chan wumva bafite my mitwe NGO bagombaga kubona frw aya n’ aya!).

  2. MINESCOP hahahahhahahahahahahahha .Ese ko utavuze kukuba mu nkuru bigaragara ko ikibazo ari Minnaert?nawe nta kigenda kbsa.@Anaclet

Comments are closed.