GT Bank ikomeje kwagura amashami mu karere

0
327
GT Bank Rwanda Headquarter

Banki y’ubucuruzi izwi nka GT Bank (Guaranty Trust Bank) ikomeje gufungura amashami yayo mu bihugu byo mu karere k’Afurika y’iburasirazuba, kuri ubu ikaba yageze muri Tanzania nyuma y’u Rwanda, Kenya na Uganda.

Iyi banki yahoze yitwa Fina Bank ngo yamaze guhabwa ibyangobwa na banki nkuru ya Tanzania ngo ku buryo mu bihe bidatinze igomba kuba yafunguye ikicaro gikuru cyayo muri Tanzania mu murwa mukuru I Dar es Salaam.

Mu 2013, Guaranty Trust Bank yaguze iyitwaga Fina Bank yakorera mu Rwanda, Uganda na Kenya ngo hagamijwe kwagura ibikorwa byayo ikava mu karere k’Afurika y’iburasirazuba ikaba mpuzamahanga.

Mu Rwanda, mbere y’uko yitwa Fina Bank cyangwa se GT Bank, yabanje kwitwa BACAR mu myaka yaza 1983 nka banki ya mbere y’ubucuruzi yari igeze mu Rwanda muri icyo gihe.

Ahagana mu 2004 yaje kujya mu maboko ya banki nkuru y’igihugu BNR, mu 2008 igurwa n’abanya-Kenya bafite Fina Bank nabo baza kugurwa n’abanya-Nigeria bafite Guaranty Trust Bank mu 2013.

Kuri ubu GT Bank Rwanda ifite imiganane ingana na 95.73% mu gihe guverinoma y’u Rwanda nayo ifitemo 4.27%.