Gor Mahia yasabye Migi kuyibera icyitso muri Rayon Sports, ayikurira inzira ku murima

0
3810
Migi wa APR FC ahanganye na Tchabalala wa Rayon Sports. Ifoto: net
Ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya ifitanye umukino na Rayon Sports mu matsinda ya CAF Confederation Cup yasabye Kapitene wa APR FC, Mugiraneza Jean Baptiste Migi kuyiha amakuru yayifasha gutsinda Rayon Sports ku mukino bafitanye kuri iki cyumweru.
Migi yahoze akinira ikipe ya Gor Mahia umwaka ushize iza kumugurisha muri APR FC kuko yari yabuze umwanya uhoraho wo gukina muri iyi kipe.
Mugiraneza Jean Baptitse Migi yahoze ari umukinnyi wa Gor Mahia ariko iza kumugurisha muri APR FC, aha nibwo yari asinye mu ikipe bamwerekanye ku mugaragaro
Mugiraneza Jean Baptitse Migi ntabwo yahiriwe muri  Gor Mahia ariko iza kumugurisha muri APR FC

Gor Mahia yifashishije Migi ngo ayihe amakuru gusa uyu mukapitene wa APR FC mukeba wa Rayon Sports ngo yanze kubaha amakuru.

Ibi Migi yabivuze nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports kuri uyu kane. Migi ati:“Nk’ikipe nahoze nkinira saison (umwaka w’imikino) ishize, bagerageje kumbaza amakuru ya Rayon Sports, ariko njyewe nababwiye ko nta makuru ya Rayon Sports nzi, icyo nitayeho ni akazi kanjye, bambaza aya APR, niko nababwiye”.

Migi yakomeje agira ati: “Amakuru menshi bari kuyahabwa na Karim Makenzi, kuko aracyari umukinnyi wayo kandi ari muri vacances (Ibiruhuko) hano, ngira ngo niwe kugeza ubu bari gusaba information (amakuru) zose zerekeye Rayon Sports, naho njyewe nababwiye ko ntayo nzi kuko ntabwo ari akazi kanjye”.

Mugiraneza Jean Baptitse Migi yanze guha amakuru Gor Mahia yahoze akinamo

Hagati aho Bashunga Abouba wahoze¬† ari umunyezamu wa Rayon Sports ubu ukina muri Kenya, we yabwiye Rayon Sports ko Gor Mahia ari ikipe ikina umukino w’ingufu.

Yababwiye ko abakinnyi bo kwitondera ari abanyarwanda Kagere Meddy na Tuyisenge Jacques ndetse n’undi mukinnyi ngo ukina ku ruhande ndetse na kapitene wabo ukina mu mutima w’abamyugariro. Yavuze ko iyi kipe ikinira ku mpande cyane.

Uyu mukino uteganyijwe ku cyumweru tariki ya 6/5/2018 kuri sitade Regional ya Kigali I Nyamirambo, guhera saa cyanda n’igice niba ntagihindutse.