Gisagara VC yakuwe mu mikino nyafurika ya Volleyball

0
448
Gisagara Volleyball Club

Nyuma y’aho Gisagara VC ishoye akayabo igura abakinnyi ngo izitware neza mu marushanwa nyafurika, iyi kipe yari kuba ihagarariye u Rwanda yakuwe muri shampiyona ya Afurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, ikavuga ko intandaro ya byose ari imiterere y’irushanwa.

Gisagara VC yakuwe muri iryo rushanwa bitewe n’uko yiyandikishije itinze nk’uko Impuzamashyirahamwe y’imikino ya Volleyball muri Afurika (CAVB) ibitangaza.

CAVB ivuga ko Gisagara Volleyball Club itubahirije itariki ya 20 Werurwe yagenwe ngo amakipe abe yamaze kwiyandikisha, ikavuga ko iyi kipe yari guhagararira u Rwanda yiyandikishije urutonde rw’amakipe 24 azitabira irushanwa rwamaze gukorwa.

Dusabimana Vincent, Kapiteni wa Gisagara VC yatangaje ko kwiyandikisha muri iri rushanwa byabaye nko gutanguranwa, kuko aho kuba amakipe 32 nk’uko bisanzwe, ngo uyu mwaka hemerewe kwitabira amakipe 24 gusa, ibintu bitari bisanzwe bibaho.

Ati: “Iriya gahunda yapfuye kuko twatinze kwiyandikisha, gusa igice kinini cy’ikibazo giherereye kuri CAVB ifite nka 95% ikipe yacu yo ni nka 5%. Ni ubwa mbere amakipe avuye kuri 32 akaba 24″.

Yakomeje asobanura ko ubwo yasabaga ibisobanuro, bamubwiye ko hari itegeko ryatorewe muri Congo (RDC) rivuga ko amakipe aba 24, bityo hakwiyandikisha arenze ayo, hagafatwa 24 yiyandikishije mbere, andi agahita akurwa mu irushanwa.

Dusabimana akomeza yibaza uko byagenda mu gihe irushanwa ryakomeza gutegurwa rityo maze ibihugu byose bya Afurika bikabasha kugira shampiyona ya Volleyball ku buryo amakipe abihagarariye yakenera kwitabira shampiyona nyafurika.

Ikindi kitumvikana kuri Gisagara VC, ngo ni ukuntu CAVB yemerera amakipe abiri yo mu bihugu nka Uganda na Kenya bari ku rwego rumwe muri Volleyball, hakemererwa amakipe yo muri Benin yitabira rimwe ariko u Rwanda rukimwa umwanya n’umwe.

Gisagara Volleyball Club yakuwe mu irushanwa yari imaze icyumweru mu mwiherero mu Mujyi wa Kigali mbere yo kujya mu Misiri, ndetse Umutoza Nyirimana Fidel we yari yamaze no kugerayo mbere ngo atangire kwitegura no gutegurira ikipe ye.

Uretse ibyo kandi, Gisagara VC yari yamaze kwishyura Amadolari 1000 yo kwiyandikisha, gusa ngo n’ubwo ari igihombo, abakinnyi b’iyi kipe barashimira Akarere kuko ntako katari kagize ngo bitabire irushanwa kandi bitware neza.

Iryo rushanwa nyafurika rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ryatangiye kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Werurwe rikazasozwa ku itariki ya 5 Mata, rikaba ririmo kubera mu Misiri.

Mu gufungura irushanwa, Ahly isanganywe igikombe yatsinze Nemostar yo muri Uganda amaseti 3-0 (25-11, 25-19, 25-14) mu itsinda A, Smouha na yo yo mu Misiri itsinda bigoranye FAP yo muri Cameroon amaseti 3-2 (25-20, 23-25, 28-30, 28-26, 15-12).