Gambia yiyongereye mu bihugu by’Afurika byemeje bidasubirwaho amasezerano ya AfCFTA

0
184
AfCFTA ni amasezerano yemerejwe i Kigali mu Rwanda mu kwezi kwa 3 mu 2018.

Komiseri ushinzwe ubucuruzi n’inganda mu muryango w’ubumwe bw’Afurika, Albert Muchanga aravuga ko biteguye gutangiza isoko rusange ry’ibihugu by’Afurika bitarenze mu kwezi kwa 6 muri uyu mwaka wa 2019.

Bwana Muchanga yatangaje aya amakuru akoresheje urubuga rwa twitter, nyuma y’uko inteko ishingamategeko y’igihugu cya Gambia yemeje burundu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ashyiraho isoko rusange mu bihugu by’Afurika (AfCFTA).

Gambia ibaye igihugu cya 22 kuri uyu mugabane cyemeje burundu aya masezerano.

Nubwo iki gihugu cyayemeje burundu ntabwo kirarangiza kuyashyikikiriza urwego rubishinzwe mu muryango w’Afurika yunze ubumwe mu buryo bwa nyuma.

Amasezerano ya AfCFTA yemerejwe i Kigali mu Rwanda mu kwezi kwa 3 mu 2018, ku ikubitiro ibihugu bigera kuri 49 byibumbiye mu muryango w’Afurika Yunze ubumwe n’u Rwanda rurimo, byahise biyashyiraho umukono.

Kuva icyo gihe kugeza ubu, ibihugu 15 nibyo byonyine bimaze kuyashyikiriza uru rwego rubishinzwe mu muryango w’Afurika yunze ubumwe.

Ni mu gihe ibindi 7 byo byamaze kuyashyiraho umukono ndetse inteko ishingamategeko zirayemeza ariko ntabwo zirayashyikiriza urwego rubishinzwe muri African Union.

Ibihugu 52 byayashyizeho umukono ariko ntabwo inteko ishingamategeko zabyo zirayemeza bwa nyuma ndetse ntanubwo birayashyikiriza Afurika yunze ubumwe.

Ibihugu bitatu aribyo Eritrea, Nigeria na Benin nibyo byonyine bitarashyiraho umukono.

Mu gihe azaba yatangiye gushyirwa mu bikorwa guhera mu kwezi kwa 6 muri uyu mwaka ngo azongera ubucuruzi buhuza ibihugu by’Afurika ku kigero cya 52% mu 2022, ndetse ngo binakureho imisoro yasabwaga ibicuruzwa binyura ku mipaka ku kigero cya 90%.

Ni ibintu ngo bizafasha guhindura umugane w’Afurika akarere kanini ku isi yose koroshye gukoreramo ubucuruzi nkuko byemezwa na Albert Muchanga, komiseri ushinzwe ubucuruzi n’inganda mu muryango w’ubumwe bw’Afurika.

Sangiza