Gacinya ufunze, agiye gusimbuzwa muri Rayon Sports

0
204184
Gacinya Chance Denys wari Perezida wa Rayon Sports

Gacinya Chance Denys, Visi Perezida wa Rayon Sports ufunzwe by’agateganyo kubera ibyaha akurikiranyweho, agiye gusimbuzwa kuri uwo mwanya yari afite mu buyobozi bw’iyo kipe, aho bikekwa ko Muhirwa Prosper ari we ushobora guhita ahabwa uwo mwanya.

Ibi byatangajwe mu mpera z’icyumweru gishize mu muhango wo gushyikiriza ibikoresho amatsinda y’abafana (Fan Clubs) ba Rayon Sports, wabaye kuwa Gatanu tariki ya 19/1/2018 nyuma y’imyitozo ya nyuma itegura umukino ikipe yabo yanganyijemo na AS Kigali 0-0 mu irushanwa ryo kwizihiza umunsi w’Intwari.

Ubwo yafataga umwanya wo kugira icyo abwira abafana n’abakunzi ba Rayon Sports bari bari ku kibuga cy’imyitozo mu Nzove, Perezida w’iyo kipe, Muvunyi Paul yatangaje ko bagiye kuzuza imyanya itarimo abantu mu buyobozi bw’iyo kipe, anakomoza kuri Gacinya n’ubwo atavuze mu buryo bweruye.

Muvunyi yaciye amarenga y’uko Muhirwa Prosper yaba ari we ugiye gusimbura Gacinya, ati “Habayeho icyuho cyatewe n’ibibazo twagiye tugira muzi namwe […] ku buryo twakomeje kubigendamo neza, ariko dukomeza gufashwa n’umuntu n’ubundi musanzwe muzi witwa Prosper watubaye hafi. Yadufashije muri iki gihe cyo kugura abakinnyi ndetse n’izi ngoma niwe waziguze ngo zihabwe abafana.”

Twifuza ko twabibatangariza ko agomba gukomeza kuba hafi y’ikipe. Murabizi ko imyanya ituzuye neza […] nta mwanya tuzabona wo gutumiza indi nteko rusange. Uzagirwa Visi Perezida tuzamubatangariza mu minsi ya vuba ariko ngira ngo namwe murabyumva.”

Gacinya Chance Denys ni Visi Perezida wa Rayon Sports kuva kuwa 22 Ukwakira 2017, ubwo Inama y’Inteko rusange yemezaga Paul Muvunyi nk’umuyobozi w’iyo kipe.

Uwo munsi ni na wo Gacinya yarekuriyeho Ubuyobozi bw’iyo kipe yari ariho nka Perezida kuva ku itariki ya 2 Kanama 2015 ubwo Ntampaka Theogene yari amaze kwegura. Ku buyobozi bwe, Rayon Sports yegukanye ibikombe birimo icy’Amahoro mu 2016 ndetse n’icya shampiyona ya 2016/2017, ndetse kandi na Super Cup 2017, ubwo yatsindaga APR FC ibitego 2-0.

Gacinya usanzwe ari na rwiyemezamirimo yaje gufatwa arafungwa kuwa 19 Ukuboza 2017, kuwa 4 Mutarama Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga rumukatira gufungwa by’agateganyo iminsi 30, maze kuwa 11/01, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rushimangira icyo gifungo cyari cyajuririwe.

Gacinya akurikiranyweho ibyaha 3 birimo Kwandika no gukoresha inyandiko zihinduye kandi zirimo ibinyoma, Kuba icyitso mu cyaha cyo gutanga inyungu zidafite ishingiro no kubeshya uwo bagiranye amasezerano, akamubeshya ku muterere y’imirimo yakozwe, ibi byaha bikaba byaragaragajwe muri raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta mu Karere ka Rusizi.