FC Barcelona irashaka kugura umukinnyi wicara ku gatebe muri Manchester United

0
1075
Umukinnyi Luke Shaw wa Manchester United arifuzwa na FC Barcelona

Ikipe ya FC Barcelona iyoboye shampiyona yo mu gihugu cya Espagne, yagaraje ko ifite inyota yo kugura myugariro Luke Shaw ukina ku ruhande rw’ibumoso ikamukura mu icuraburindi ry’i Old Trafford bivugwa ko ahezemo kubera iminsi amaze ku gatebe.

Amakuru dukesha bimwe mu binyamakuru byo muri Espagne, ndetse byagarutsweho cyane n’ibinyamakuru byo mu Bwongereza nka Dailymail , biratangaza ko uyu mukinnyi Luke Shaw utarahiriwe n’umutoza Jose Mourinho yifuzwa cyane na Barcelone.

Luke Shaw ntiyahiriwe na sezo ishize

Luke Shaw w’imyaka 22 yaje muri Manchester United avuye mu ikipe ya Southampton, akaba yaranazamukiye muri Academy k’iyi kipe ngo gusa ntiyigeze agirira ibihe byiza muri Manchester United.

Shaw ubwo yari muri Southampton aho yavuye aguzwe miliyoni 30 mu 2014

Bitunguranye, ikipe ya FC Barcelone yatangaje ishobora kugura uyu myugariro w’ikipe ya Manchester United, nubwo impande zombi zitaragira icyo zibivugaho.

Shaw ntiyishimiye uko afashwe i Manchester United

Nyirubwite nawe ntacyo aratangaza dore ko amasezerano ye na Manchester United azarangira muri iyi mpeshyi, mu gihe atagurwa na Barcelone andi makipe nka Chelsea ashobora gutangira ibiganiro bya vuba n’uyu mukinnyi nkuko byemezwa na Dailymail.

Amakipe nka Chelsea nayo ararekeje ngo arebe ko yamusinyisha mu mpeshyi