Expo yaberaga i Gikondo, igiye kwimurirwa i Gahanga

0
451
I Gikondo ntabwo hazongera kubera Expo, igiye kujya ibera i Gahanga

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Vincent Munyeshyaka yavuze ko mu bihe bidatinze ikigo gishya cyahariwe imurikagurisha kigomba kuzura I Gahanda mu karere ka Kicukiro, kigatangira kwakira amamurikagurisha mpuzamahanga.

Bwana Munyeshyaka yemeje ko ku ruhande rwa guverinoma yiteguye gukora ibishoboka byose ngo iki kigo cyuzure vuba bishoboka mu gihe n’urugaga rw’abikorera ngo narwo rugomba gushyiraho akarwo.

Ibi byavugiwe mu mahango wo gusoza umwiherero w’abayobozi bakuru b’urugaga rw’abikorera baherutse gutorwa mu kwezi kwa 2 muri uyu mwaka, umwiherero wari umaze iminsi 3 ubera  I Nyamata mu karere ka Bugesera.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Vincent Munyeshyaka, ubwo yasozaga umwiherero w’abayobozi b’urugaga rw’abikorera

Iki kigo gishya cyahariwe imurikagurishwa gitegerejweho gukomeza gutanga umusanzu mu kuzamura ubukungu bw’igihugu, binyuze mu misoro ituruka mu bikorera cyane cyane abitabira amamurikagurisha mpuzamahanga.

Ubusanzwe imurikagurisha mpuzamahanga ryaberaga I Gikondo, ari naho hari ibiro bikuru by’urugaga rw’abikorera PSF, ariko kuri ubu hari gahunda y’uko ibi byose bigomba kwimurirwa I Gahanda mu karere ka Kicukiro.

Iki kigo gishya kizaba kitwa Rwanda International Trade and Exhibition Park.