Ethiopian Airlines igiye gusubukura ingendo zerekeza muri Eritrea nyuma y’imyaka 20

0
193
Ehiopia Airlines. Ifoto: courtesy

Kompanyi ikora ingendo z’ikirere Ethiopian Airlines yemeje ko guhera mu cyumweru gitaha ku itariki 17/07/2018 ngo yongera gusubukura ingendo yakoreraga I Asmara mu murwa mukuru wa Eritrea nyuma y’imyaka 20 itagera muri iki gihugu, kubera umwiryane no kutavugarumwe hagati ya Ethiopia na Eritrea kuva mu 1998.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo abakuru b’ibihugu byombi bahuye maze barashyikirana ndetse banemeza ko umwuka mubi ndetse n’intambara byari bimaze iminsi bishyamiranyije ibi bihugu bikwiye gushyirwaho akadomo maze bikongera guhahirana nkuko byahoze.

Nyuma y’iyi mishyikirano, nibwo kompanyi imwe muzikomeye ku mugabane w’Afurika muby’indege Ethiopian Airlines yahise nayo ibyungukiramo yemererwa kongera gusubukura ingendo z’ikirere zerekeza muri Eritrea nyuma y’imyaka 20 itagera muri iki gihugu.

Uretse kuba iyi kompanyi igiye gusubukura izi ngendo kandi ngo ni imipaka y’iki gihugu irafunguka ku buryo ubuhahirane n’ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu byombi nabwo busubukurwa nkuko byemezwa n’itangazamakuru rikorera muri ibi bihugu byombi.

Ni mu gihe kandi n’abakuru b’ibihugu byo mu karere harimo na Perezida Kagame w’u Rwanda ndetse na Uhuru Kenyatta wa Kenya nabo bagaragaje ko bishimiye uku kwiyunga hagati ya Ethiopia na Eritrea ngo kuko bigiye kongera ubuhahira kuri uyu mugabane.

Perezida Kagame yakoresheje urubuga rwe rwa twitter ashimira abakuru b’ibihugu bya Ethipia na Eritrea ku gikorwa cyiza bakoze