Ese umushinga wo kubaka sitade mpuzamahanga y’i Gahanga ugeze hehe?

0
169
Igishushanyo mbonera kerekana uko sitade y'i Gahanga izaba imeze

Umushinga wo kubaka sitade nshya mpuzamahanga ya Gahanga washimbujwe n’undi wo gusana no kwagura sitage Amahoro ndetse no kubaka inzu nshya y’imikino n’imyidagaduro ya Kigali Arena, yatangiye kubakwa i Remera i ruhande rwa Sitade nkuru y’igihugu.

Hashize imyaka igera kuri 4 iyi sitade ya Gahanga itangiye kuvugwa, kuko mu 2015 nibwo uyu mushinga wagiye ahagaragara ndetse abaturage bari batuye aha hari kuzubakwa iyi sitade barimurwa ariko kugeza ubu ntagikorwa na kimwe cy’ubwubatsi kirahakorerwa.

Nubwo uyu mushinga wo kubaka sitade nshya ya Gahanga wabaye nk’usubikwa, amakuru agera kuri HOSE.RW yemeza ko ukiri mu mishinga migari ya guverinoma y’u Rwanda izarangirana na 2024.

Ibi byemezwa na Eric Serubibi ukuriye ikigo cy’u Rwanda gishinzwe imyubakire (Rwanda Housing Authority), mu kiganiro aherutse guha Rwanda Today.

Bwana Serubibi asobanura ko sitade ya Gahanga nayo igomba kuzubakwa, mu gihe leta yabonye amafaranga akenewe abarirwa kuri miliyoni 120 z’amadorali y’Amerika ni ukuvuga abarirwa kuri 107,972,400,000 z’amanyarwanda.

Kuri ubu ngo imbaraga nyinshi bazishyize ku mushinga wo kubaka inzu y’imikino n’imyidagaduro igezweho ya Kigali Arena, itegerejweho gutwara akayabo ka miliyari zirenga 2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga ibihumbi 10 ngo ikazajya yakira ibitaramo bikomeye, inama mpuzamahanga ndetse n’amarushanwa y’imikino y’intoki nka basketball, volleyball na tennis.

Biteganijwe ko igomba kuzura mu kwezi kwa 6 muri uyu mwaka wa 2019.