Umuhanzi Fireman yaburiwe irengero, abafana be bari kwibaza aho yaburiye

0
893
Fireman ngo yaburiwe irengero

Umuraperi Fireman aka Godson usanzwe ubarizwa mu istinda rya Tough Gang, hari abakomeje kwibaza aho asigaye aba cyane ko hashize iminsi nta ndirimbo akora ndetse hari n’abavuga bamuburiye irengero cyane ko na telefoni ye itakibaho.

Umwe muri aba ni Umurungi Cyntia wamamaye mu itangazamakuru ku izina rya Ginty.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, Ginty yagaragaje ko akumbuye uyu muhanzi abinyujije ku rubuga rwe rwa facebook.

Ni uku Ginty yabigenje kuri facebook. Ati: “Fireman ari hehe??!! Ndumva nkumbuye imirongo ye ari gukubita rap (Nostalgie: ikintu ukumbuye bitewe n’ibihe ikibukiyeho)”

Tukimara kubona aya makuru twahise tuvugisha uyu Ginty ngo atubwire icyamuteye kwandika aya magambo akayashyira ahabona.

Yatubwiye ko muri ako kanya yararimo kumva indirimbo za Fireman kuri YouTube maze ngo akumva harimo ubuhanga bukomeye, bimutera kwibaza aho yaburiye.

Umunyamakuru Ginty akomeje kwibaza aho Fireman yaburiye

Umunyamakuru wacu yamubajije niba asanzwe akunda uyu muhanzi mu buryo bwihariye, Ginty asubiza ko akunda abahanzi nyarwanda bose muri rusange ngo ariko birabaje kubona umuhanzi nka Fireman agenda agasa nkuburirwa irengero burundu.

Uyu muhanzi Fireman amaze igihe acecetse cyane ndetse twagerageje no kumuvugisha dusanga telefone ye ntayiriho.

Kuva Super Level yasenyuka n’uyu muhanzi nawe ntawamenya aho yahise ajya cyane ko nawe yari umwe mu bagize iy’inzu ya muzika yasenyutse.

Fireman aheruka kugaragara mu ruhame mu gitaramo cyabaye ku bunani bw’uyu mwaka kizwi nka EAP ari kumwe n’abasore bagenzi be bagize Tuff Gang.

Banza urebe Fireman mu gitaramo:

Hari benshi bahise batangira gutekereza ko agiye kugarukana imbaraga ari kumwe na bagenzi be, ariko ntabwo ariko byagenze,

Uyu muhanzi aheruka gukora indirimbo yakunzwe yise Umusare ari kumwe na G Bruce. Yavugaga ko nta musare ujya urohama. Niba ariwe wivugaga? Ntawamenye!

Banza uyumve hano:

Sangiza