Ese CAGUWA ishobora kugaruka? Mushikiwabo ati: ‘Ibiganiro birakomeje’

0
2392
Mushikiwabo mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa kabiri

Ibiganiro hagati ya Leta y’Amerika n’ibihugu byo mu karere k’Afurika y’iburasirazuba n’u Rwanda rurimo, birakomeje nyuma yo kutavugarumwe ku cyemezo cyo guca intege imyenda n’inkweto bya Caguwa muri aka karere.

Ibi ni bimwe mu bimaze kuvugirwa mu kiganiro cyahuje abanyamakuru n’Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’ Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Madame Louise Mushikiwabo.

Mushikiwabo yavuze ko kugeza ubu hari icyizere ko ibi biganiro bari kugirana na leta zunze ubumwe z’Amerika ko bizasozwa neza hari ingingo zifashwe kandi zidafite ingaruka runaka ku bukungu bw’ibihugu byose birebwa n’iki kibazo.

Ubutegetsi bw’Amerika bwababajwe cyane n’icyemezo cyo guhagarika Caguwa.

U Rwanda, Tanzania na Uganda ngo bishobora gufatirwa ibihano bitewe n’uko byarenze ku masezerano yiswe aya AGOA, yoroshya ubucuruzi hagati y’amerika n’ibihugu by’afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Urubuga rwa africanews.com rwanditse ko abahagarariye ubucuruzi muri Amerika ngo bikomye bikomeye ibi bihugu uko ari bitatu ngo ko byahagaritse imyenda n’inkweto bizwi nka Caguwa mu buryo budakurikije amasezerano.

Aba banyamerika bavuga ko batumva impamvu u Rwanda, Tanzania na Uganda byarenze ku masezerano kandi ngo byari byemejwe ko ibihugu 6 bibarirwa mu muryango w’afrika y’iburasirazuba byose bizahagarika Caguwa mu 2019.

Imyenda ya CAGUWA yaraciwe ariko abaturage bavuga ko yabaga ikomeye kandi ihendutse

Hashize iminsi u Rwanda na USA bari mu biganiro bigamije kugarura Caguwa

Mu kwezi kwa 7/2017, nibwo U Rwanda rwatangiye ibiganiro by’imishyikirano na leta y’Amerika, bigamije kumvina ku bucuruzi bw’imyenda n’inkweto bya Caguwa, bumaze iminsi bwaraciwe intege mu Rwanda no mu bindi bihugu byo mu karere.

Emmanuel Hategeka ushinzwe ibikorwa mu kigo cy’igihugu gitsura amajyamambere mu Rwanda RDB, icyo gihe yavuze ko bari kuganira n’abashinzwe ubucuruzi muri Amerika mu rwego rwo kubumvisha impamvu z’uyu mugambi.

Kuva mu mwaka wa 2016, guverinoma y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo gutumbagiza imisoro y’imyenda n’inkweto bya Caguwa byinjira mu gihugu, mu rwego rwo kunaniza abayicuruza n’abayambara.

Ikilo kimwe cy’imyenda ya Caguwa cyakuwe mu mafaranga arenga 160 y’amanyarwanda gishyirwa hafi y’ibihumbi 2200.

Ni mu gihe ikilo kimwe cy’inkweto za Caguwa nacyo cyavuye ku 160 y’amanyarwanda gishyirwa ku 2500.

Ni ibintu byarakaje bikomeye leta y’amerika kuko ubusanzwe iyi myenda n’izi nkweto byacuruzwaga mu Rwanda ziturutse muri Amerika.

U Rwanda, Uganda na Tanzania byahagaritse ubucuruzi bwa Caguwa, birakaza Leta y’Amerika