Empra uririmba injyana ya Dancehall yinjiye no mu bucuruzi bw’ibitabo

0
193
Empra Jah Boy asanzwe aririmba injyana ya Dancehall

Empra Jahboy (Bonney Gakunde: amazina ye bwite yiswe n’ababyeyi) yinjiye mu bucuruzi bw’ibitabo, umushinga watangijwe n’umuvandimwe we witwa Patrick Ndahiro (mukuru we).

Ni umushinga umaze iminsi mike utangiye, bakaba bacuruza ibitabo byiganjemo inyandiko zagenewe abana, urubyiruko ndetse n’abakuze.

Dore bimwe mu bitabo bacuruza

Uyu mushinga wiswe Door to Door Book Store Kigali ngo ugamije gufasha abanyarwanda gukomeza kujijuka mu nzego zitandukanye z’ubuzima ndetse no kongera ubumenyi bw’ururimi rw’icyongereza cyane ko ibi bitabo byose byanditse mu cyongereza.

Empra Jahboy yabwiye umunyamakuru wacu ko muri ubu bucuruzi ngo ashinzwe kwamamaza ibikorwa bya mukuru we Patrick Ndahiro watangije uyu mushinga.

Patrick Ndahiro mukuru wa Empra niwe nyir’umushinga

Ndahiro Patrick ngo yatangije uyu mushinga wo gucuruza ibitabo nyuma yo kubona ko mu Rwanda ngo hari ikibazo cy’amasomero ugereranyije no mu bindi bihugu byo mu karere.

Umwihariko muri ubu bucuruzi bw’ibitabo ngo ni uko umukiliya ashobora kugura igitabo yifuza ndetse bakakimuzanira aho yaba ari hose.

Hari numero za telefoni zashyiriweho abakiliya ngo bashobora kwifashisha mu gihe bakeneye kugura ibi birabo. Izo numero ni 0783126008 cyangwa 0785694354.

Nubwo Empra yinjiye mu bucuruzi bw’ibitabo ntabwo yahagaritse umuziki 

Empra Jahboy asobanura nubwo yinjiye muri ubu bucuruzi bw’ibitabo ngo ntabwo yigeze ahagarika umuziki kuko ngo mu kwezi gutaha kwa 11 ateganya gusohora indirimbo nshya.

Ni nyuma y’uko mu kwezi gushize kwa 9 muri uyu mwaka ashyize hanze indirimbo ebyiri icyarimwe arizo Give God the groly ndetse n’indi yise Comforter.

Iyi Comforter ifite n’amashusho yayo, yarebe hano:

Uyu muhanzi aririmba mu ndimi zirimo ikinyarwanda, ikigande, igiswahili, icyongereza n’igipatois kimenyerewe muri Jamaican.

Empra yatangiye gukora umuziki nk’umwuga mu 2016 mu istinda ry’abahanzi bakora umuziki wa Dancehall ryita Gret Empire Music label.

Iri tsinda ririmo abandi bahanzi nka Oska Oska, Don Big Bang na Koprate.