Ellen DeGeneres yavuze amagambo atangaje ku ruzinduko aheruka gukorera mu Rwanda

0
411
Ellen DeGenerez ari kumwe n'umufasha we Portia De Ross ubwo basuraga pariki y'ibirunga

Ellen DeGeneres wamamaye cyane mu biganiro byo kuri Televiziyo muri Amerika no hirya no hino ku isi, ku nshuro ya mbere avuye mu Rwanda yagize icyo avuga ku ruzinduko aheruka kuhakorera mu kwezi kwa 6 muri uyu mwaka.

Yagaragaje ko u Rwanda ari igihugu gishimishije ngo ndetse uruzinduko yakoreye muri pariki y’ibirunga rwabaye igisubizo ku nzozi yari amaze iminsi afite muriwe.

Yaje mu Rwanda mu bikorwa byo gutangiza ikigo cy’ubushakashatsi bugamije kwita ku buzima bw’ingagi zo mu birunga, mu rwego rwo kunganira ibikorwa byasinzwe na Dian Fossey uzwi cyane nka Nyiramacibiri ngo kuko amufata nk’umuntu w’icyitegererezo cye.

Mu 1967 nibwo Dian Fossey Nyiramacibiri yatangije ikigo cy’ubushakashasti ku buzima bw’ingagi zo mu birunga, acyita Karisoke Research Center.

Nyuma yaho haje gutangizwa ikindi gikorwa kiswe Dian Fossey Gorilla Fund nacyo kigamije kwita ku ngagi zo mu birunga.

Ibi bikorwa byose ngo nibyo DeGeneres yifuza kunganira abinyujije mu kigega cye aheruka gutangiza cyamwitiriwe Ellen DeGeneres Wildlife Fund.