Ecobank Rwanda yijihije icyumweru cyahariwe abakiliya ibashimira uruhare rwabo

0
70
Ecobank banki y'ubucuruzi ikorera muri iyi nyubako ndende

Kuri uyu wa gatanu nibwo hasojwe icyumweru cyahariwe kuzirikana abakiriya no kwakira neza abakugannye, icyumweru cyatangijwe ku itariki ya 1 z’uku kwezi kwa 10.

Nkuko ikigo cy’iterambere RDB cyabisabye inzego zitandukanye yaba iza leta, izigenga, amabanki y’ubucuruzi n’ibigo by’imari, ni muri urwo rego banki ya Ecobank Rwanda nayo yifatanije n’abakiliya bayo kwizihiza iki cyumweru cya Customer Service Week.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na KISS FM, Jeanine Musinga ushinzwe service y’abakiliya muri Ecobank Rwanda, yasobanuye ko bagerageje gukora ibikorwa bitandukanye byo kwifatanya n’abakiliya babo muri iki cyumweru.

Yavuze ko bashimiye abakiliya babagana uruhare rwabo rwa buri munsi.

Musinga kandi yakomeje avuga ko by’umwahariko muri Ecobank Rwanda ngo bafite gahunda yagutse yo kwigisha abakiliya babo kwitabira gahunda y’ikoranabuhanga yo kubitsa no kubikuza bakoresheje ubu buryo bugezweho hirya no hino ku isi hose.

Ecobank Rwanda ngo ifite uburyo bwo korohereza abakiliya gukoresha konti zabo mu gihe cyose bifuza bifashishije telefoni zabo ngendanwa bigakorerwa kuri application yihariye.

Ubu buryo bw’ikoranabuhanga kandi bushyigikiwe bikomeye na leta y’u Rwanda, kuko hashize igihe ikora ubukangurambaga kuri gahunda yagutse yiswe Cashless Economy igamije kwimika ubukungu buzira inoti n’ibiceri.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano