Ecobank yifatanyije na RBC mu bukangurambaga bwo kurwanya indwara zitandura (NCD)

0
106
Ecobank Rwanda yakoze urugendo rwo kurwanya indwara zitandura NCD. Ifoto: Twitter

Banki y’ubucuruzi ya Ecobank Rwanda yatanze miliyoni 11 z’amafaranga y’u Rwanda, ku kigo nderabuzima cya Nyarugunga mu karere ka Kicukiro mu bikorwa byo kurwanya indwara z’ibyorezo zitandura (Non-Communicable Diseases).

Umuyobozi mukuru wa Ecobank Rwanda, Alice Kilozo Zulu asobanura ko muri uyu mwaka bahisemo gukora ubukangurambaga kuri izi ndwara zitandura, by’umwahariko Kanseri (canser) ngo kuko iyi ndwara ikomeje kwiyongera mu gihugu nkuko byemezwa n’ikigo RBC.

Ni igikorwa cyakozwe kuri uyu wa kane tariki ya 03/10/2019, ubwo iyi banki yizihizaga umunsi wiswe Ecobank Day, usanzwe uba buri mwaka mu rwego rwo kwifatanya na rubanda mu bikorwa rusange nkuko bikubiye mu ntego z’iyi banki.

Ni umunsi wizihizwa n’amashami yose ya Ecobank mu bihugu 36 byo ku mugabane w’Afurika isanzwe ikoreramo.

Ecobank Rwanda niyo yahoze yitwa BCDI (Bank of Commerce, Development and Industry).

Ecobank International yaje kugura BCDI mu 2007, nyuma y’uko ubutegetsi bwahoze bufite iyi banki bugaragaje imbaraga nke.

Icyo gihe, BCDI yari ifite imyenda itishyurwa neza ibarirwa ku kigero cya 46%.

Kugeza ubu imigabane yose 100% ya Ecobank Rwanda ifitwe n’ikigo Ecobank Transnational Incorporated (ETI) gishamikiyeho andi mabanki ya Ecobank yose yo ku isi.

Ku mugabane w’Afurika ifite ikicaro gikuru I Lome mu murwa mukuru wa Togo. Ikorera mu bihugu 36 by’Afurika n’u Rwanda rurimo.

Ikorera kandi I Paris mu Bufaransa, I London mu Bwongereza, I Dubai mu bihugu byiyunze by’Abarabu bya Emirates ndetse n’I Beijing mu Bushinwa.