Eco Bank Rwanda yifatanyije n’abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi

0
294
Ecobank Rwanda ikorera muri iyi nyubako ndende

Kuri uyu wa kane tariki ya 11/04/2019, Banki y’ubucuruzi Eco Bank Rwanda yakoze igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abakozi ndetse n’abayobozi bakuru b’iyi banki mu Rwanda.

Mu gutangiza uyu muhango, umuyobozi ushinzwe abakozi muri Eco Bank, madame Kaligirwa Zaninka Claire yahaye ikaze abari bitabiriye.

Yasobanuye ko nubwo iyi banki yatangiye imirimo yayo mu Rwanda nyuma ya Jenoside ngo kwibuka ni inshingano zabo nk’abanyarwanda bakorera iyi banki. Yagize ati: “Dufatanye kwihanganisha bagenzi bacu babuze ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994”.

Madame Kaligirwa yagaragaje ko kubera amateka yaranze u Rwanda ngo byatumye bamwe bavukira hanze y’igihugu kubera kumeneshwa n’ubutegetsi bwahozeho mu Rwanda mu bihe byashize.

Avuga ko ibi bikwiye kuba isomo rikomeye ryo kubaka u Rwanda ruzira amoko n’amacakubiri, ndetse ngo abakiri bato bagashingira kuri aya mateka mabi bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera.

Umuhanzi Eric Senderi nawe yatanze ubutumwa bwe abinyujije mu ndirimbo ye yaririmbiye Nyanza ya Butare, aho nawe yagarutse ku bwicanyi bwakorewe muri aka gace.

Muri uyu muhango kandi hatanzwe ibiganiro 2, kimwe kibanze cyane ku mateka y’itegurwa rya Jenoside ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Ikiganiro cya kabiri nacyo kibanze cyane nyuma ya Jenoside, ubutabera bwatanzwe, amategeko yakozwe agamije guhana abagize uruhare muri Jenoside ndetse no kunga abiciwe ndetse n’abagize uruhare muri Jenoside.

Muri uyu muhango kandi hanatanzwe ubuhamya bw’umukozi wa Eco Bank warokotse Jenoside yakorewe abatutsi, witwa Manirakiza Obedi.

Manirakiza yaragaje agahinda gakomeye yagize muri Jenoside, kuko yiciwe abantu benshi bafitanye isano rya hafi ndetse anagaragaza urugendo rwe rw’umusaraba ahunga ava I Kigali, akanyura mu majyepfo y’igihugu (Muhanga na Huye) kugera muri Kongo (DRC)

Manirakiza Obedi yavuye muri Kongo (DRC) birangira ageze muri Kenya, aho yarokokeye akongera agatangira ubuzima bwe mu buryo bushya.

Lieutenant Colonel Kabayiza Sostene wari uhagarariye ingabo z’u Rwanda muri uyu muhango, nawe yagarutse ku mateka y’ingengabitekerezo ya Jenoside kuva mu myaka yaza 1800 ubwo abakoloni bageraga mu Rwanda.

Yagaragaje ko ingengabitekerezo yazanywe n’abazungu b’ababiligi ndetse ngo yigishijwe mu banyarwanda, igenda ikura kugeza ubwo Jenoside yakorewe abatutsi ishyirwa mu bikorwa mu 1994.

Lieutenant Colonel Kabayiza yavuze ko ingengabitekerezi ari nk’ikiyobyabwenge ngo kuko abayigishijwe bigorana ngo bayikure mu ntekerezo zabo.

Yahereye aha asaba abakiri bato kwirinda ingendabitekerezo ndetse abasaba gukora ubushakashatsi, bagasoma amateka ariko ngo bakajya barobanura ibyo basoma kuko ngo hari igihe basoma byinshi bikabayobya.

Mu ijambo risoza uyu muhango ryatanzwe n’umuyobozi mukuru wa Eco Bank Rwanda, Madame Alice Kilonzo – Zulu, yashimiye buri wese wagize uruhare muri uyu muhango ndetse anashimira abawitabiriye bose.

By’umwahariko Madame Alice Kilonzo yashimiye uwatanze ubuhamya muri uyu muhango ndetse anagaragaza ko leta y’u Rwanda ikomeje gukora ibishoboka byose ngo yubake ejo hazaza heza.

Yashimiye kandi intumwa yari yaturutse mu gisilikare cy’u Rwanda yaje kwifatanya na Eco Bank Rwanda, muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Eco Bank nka Banki y’ubucuruzi yifatanyije n’abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda nkuko ibindi bigo by’ubucuruzi n’iby’abikorera nabyo bikomeje gukora uyu muhango.

Mu gihugu hose hakomeje kubera ibikorwa nk’ibi yaba mu bigo byigenga ndetse n’ibya leta, Ni ibikorwa bigomba gukomeza muri iki gihe cy’iminsi ijana turimo.

Byatangiye ku itariki ya 07/04 bikaba bigomba gukomeza gukorwa kugeza ku itariki 04/7, itariki Jenoside yahagarikiweho n’ingabo za RPA (zahoze ari iz’umuryango RPF) nkuko byemezwa na komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG).