Ebola: Abanyarwanda badafite ibyangobwa by’akazi byo gukorera i Goma ntabwo bambuka umupaka

0
292
Abaturage ni benshi ku mapaka wa Gisenyi na Goma bashaka kwambuka. Ifoto: BBC

Amakuru aturuka mu karere ka Rubavu aravuga ko abanyarwanda basanzwe bakorera ubucuruzi buciriritse i Goma n’abajyayo gushaka akazi bangiwe kwambuka, ngo kuko abari kwemererwa kwambuka gusa ari abafite amakatira y’akazi kazwi (carte de service).

Umunyamakuru wageze ku mupaka uhuza umujyi wa Gisenyi n’uwa Goma, yemeza ko iki kibazo cyatangiye mu ntangiriro z’iki cyumweru ndetse ngo nanubu bikaba binakomeje.

Ubusanzwe umubare munini w’abanyarwanda bambuka bajya gushakira ubuzima mu mujyi wa Goma, ni abakora ubucuruzi buciriritse ndetse n’abandi bakorerayo imirimo idasaba amakatira y’akazi kazwi (carte de service).

Aba bose ngo ntabwo bari kwemererwa kambuka kubera icyoba cy’ubwandu bushobora kwiyongera bw’icyorezo cya Ebola gikomeje guhangayikisha leta y’u Rwanda n’iya Kongo.

Kugeza ubu, mu mujyi wa Goma hamaze kwemezwa ubwandu 4 bwa Ebola.

Kuwa kabiri w’iki cyumweru turimo, ku Gisenyi, habaye inama yahuje abashinzwe ubuzima mu Rwanda no muri Kongo, hanasinwa amasezerano y’ubufatanye bw’ibi bihugu byombi mu gukumira no kurwanya iki cyorezo cya Ebola.

Ingingo ya gatanu muri aya masezerano, yashyizweho umukono na Minisitiri w’ubuzima w’agateganyo wa Kongo, Pierre Kangundia, na Dr Diane Gashumba, Minisitiri w’ubuzima w’u Rwanda, ivuga ko ubu bufatanye buzakorwa ariko butabangamiye urujya n’uruza rw’ubucuruzi n’imibereho y’abantu ku mipaka.