EALA yatangiye inteko rusange kuri uyu wa mbere i Arusha muri Tanzania

0
279
Abadepite ba EALA bari mu nteko rusange iheruka kubera Arusha muri Tanzania

Intego ishingamantegeko y’akarere k’Afurika y’iburasirazuba EALA, kuri uyu wa mbere tariki ya 5/03/2018 yatangiye imirimo yayo y’intego rusange igomba kurangira ku itariki 23 z’ukwa 3 muri uyu mwaka 2018.

Aba bashingamategeko baraterana mu gihe kingana n’ibyumweru bitatu, bakaba bategerejwe kuganira no kujya impaka ku ngingo zitandukanye zirimo amategeko n’amasezerano hagati y’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’iburasirazuba EAC.

Muri ibi bizigwaho harimo n’imyanzuro yafashwe ubwo aba badepite bakoraga ingendo shuri u mipaka y’ibihugu byo mu karere no ku byambu bya Dar Es Salaam muri Tanzania na Mombasa muri Kenya.

Ni ingendo shuri zakozwe mu gihe kingana n’ibyumweru 2, kuva ku itariki 12 kugeza kuya 23 z’ukwezi gushize kwa 2 muri uyu mwaka wa 2018.

Aba badepite bari barigabanijemo ibice 2, bamwe bagenzura ibihugu bihuriye ku muhora wa ruguru bahereye muri Kenya, abandi nabo bagenzura ibyo ku muhora wo hagati batangiriye muri Tanzania, bose bakaba barasoreje I Kigali mu Rwanda.

By’umwahariko abashingamategeko ba EALA bagenzuraga ibihugu byo ku muhora wo hagati, bagaragarijwe ibibazo biri hagati y’u Rwanda n’u Burundi mu buhahirane, ibintu byahungabanije bikomeye ubucuruzi hagati y’ibi bihugu.

Itsinda ry’abadepite basuye umupaka wa Ruhwa utandukanye u Rwanda n’u Burundi nibo basanze hari imbogamizi zikomeye zibangamiye ubuhahirane n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, ibintu bihabanye n’amasezerano y’ibihugu bya EAC.

Kuri uyu wa mbere nibwo rero aba badepite barahurira mu nteko rusange, bafate imyanzuro ku bibazo byose basanze ku mipaka y’ibi bihugu n’ibyambu bya Dar Es Salaam na Mombasa mu rwego rwo koroshya ubucuruzi bwa EAC.

Sangiza