EABC yahagurukiye ibibazo biri mu bucuruzi bwo mu karere k’Afurika y’iburasirazuba

0
356
Umupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda. Ifoto: NMG

Urwego rushinzwe ubucuruzi mu bihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba (EABC) rukomeje gukora ibishoboka byose ngo ruhangane n’imbogamizi zikomeje kubangamira ubucuruzi mu bihugu byo muri aka karere.

Uru rwego rukaba ruherutse gutangiza gahunda y’ibiganiro byihariye bihuza abacuruzi n’abahagarariye leta z’ibihugu, hagamijwe kuzamura ishoramari n’ubucuruzi mu bihugu byo mu karere.

Ni ibiganiro byiswe Public-Private Sector Dialogue (PPD), bikaba kandi binashyigikiwe n’ikigo TradeMark East Africa.

Gahunda y’ibi biganiro yahawe igihe cy’imyaka itanu kuko igomba gutangira muri uyu mwaka wa 2019 ikazasozwa mu 2023.

Iyi gahunda igamije guca burundu imbogamizi zikigaragara nko mu bwikorezi bw’ibicuruzwa n’ibibazo bikiri muri za gasutamo n’abashinzwe imisoro.

Nubwo yahawe igihe cy’imyaka itanu ariko ngo ishobora no kongererwa igihe kugeza igihe umuryango w’Afurika y’iburasirazuba uzaba wihuje n’isoko rusange rya COMESA n’umuryango wa SADC w’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo.

Iyi miryango y’ubucuruzi uko ari itatu nayo kandi igomba guhuza gushyira mu bikorwa iby’amasezerano ya AfCFTA agamije gushyiraho isoko rimwe kuri uyu mugabane w’Afurika.