Dubai: Perezida Kagame yabonanye n’abategetsi bakomeye ba leta ziyunze z’Abarabu (UAE)

0
68

Abasesengura ibya dipolomasi mpuzamahanga baremeza ko ubuhahirane n’ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Leta ziyunze z’Abarabu (UAE) ngo bigiye kwiyongera kurushaho mu bihe biri imbere kurusha uko byari bimeze mu bihe byashize.

Aba basesenguzi bashingira ibi, ku ruzinduko rwa perezida Paul Kagame yakoreye i Dubai ndetse n’ibiganiro byihariye yagiranye n’abategetsi bakuru ba leta ziyunze z’abarabu nyuma yo kwitabira inama mpuzamahanga yahurije hamwe ibihugu 150 mu mujyi wa Dubai.

Ni inama ngarukamwaka izwi nka The World Government Summit mu cyongereza.

Ikiganiro cya Perezida Kagame muri iyi nama, kibanze cyane ku ruhare rwa guverinoma z’ibihugu mu kwifashisha ikoranabuhanga no kuvumbura ibishya mu rwego rwo gukemura ibibazo bya rubanda rukunze guhura nabyo muri iki gihe.

Nyuma yo gutanga iki kiganiro, Perezida Kagame yabonanye n’abategetsi bakomeye muri leta ziyunze z’Abarabu barimo igikomangoma cy’Abu Dhabi ndetse akaba ari n’icyegera cy’umugaba mukuru w’ingabo za UAE ariwe Sheikh Mohammed bin Zayed bin Sultan.

Umukuru w’u Rwanda kandi yanabonanye na vice perezida akaba na minisitiri w’intebe w’iki gihugu (UAE) ariwe Sheikh Mohammed bin Rashid Al Maktoum.

Nta byinshi byanditswe ku rubuga rwa twitter rw’ibiro by’umukuru w’igihugu Village Urugwiro mu byavugiwe mu biganiro byahuje Perezida Kagame n’aba bagabo, cyane ko ariho twakuye aya makuru.

Uko biri kose ibiganiro bagiranye byagarutse ku buhahirane, ubucuruzi n’ishoramari hagati y’impande zombi cyane no mu mwaka ushize wa 2018, Leta ziyunze z’Abarabu (UAE) ziherutse gufungura ambasade yazo i Kigali mu Rwanda ndetse n’ibihugu byombi bisinyana amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano