Dr. Davis Kashaka yegukanye irushanwa rya CIMEGOLF 2019 riterwa inkunga na CIMERWA

0
269
Kapiteni wa Kigali Golf Club, Dr. Kashaka Karegeya Davis ni we wegukanye CimeGolf 2019. Ifoto: IGIHE

Dr. Davis Kashaka yegukanye irushanwa ry’umukino wa GOLF ryiswe CIMEGOLF 2019, riterwa inkunga n’uruganda rwa CIMERWA rutunganya sima.

Kashaka yegukanye iri rushanwa mu kiciro cy’abagabo, mu gihe mu kiciro cy’abagore ryegukwanwe na Rehema Karegeya.

Abandi bakinnyi bitwaye neza mu byiciro bitandukanye, bahembwe ibikoresho bizabafasha kuzamura impano zabo mu mukino wa Golf.

Ibihembo bitandukanye byatanzwe muri iri rushanwa. Ifoto: IGIHE

Ni irushanwa ryabaye mu mpera z’icyumweru gishize rikaba ryaritabiriwe n’abakinnyi barenga 200 baturuka mu bihuga bitandukanye.

Ryari ribaye ku nshuro yaryo ya gatatu, riterwa inkunga na CIMERWA.

Bheki Mthembu uyobora CIMERWA na we yakinnye muri iri rushanwa ry’uyu mwaka. Ifoto: IGIHE

Umuyobozi w’uruganda rwa CIMERWA, bwana Bheki Mthembu yemeza ko batera inkunga iri rushanwa mu rwego rwo kwifatanya na rubanda mu bikorwa rusange, cyane ko ngo biri mu nshingano z’uru ruganda.

CIMERWA, yateye inkunga iri rushanwa ifatanyije n’abandi baterankunga nka ISCO, Tact, Trans nova, Ubumwe Grande Hotel, Kesi Investments, Supertech ndetse na Quake.