Dosiye ya Kanyankore wahoze akuriye banki ‘BRD’ yashyikirijwe ubushinjacyaha

0
72
Kanyankore Alex yatawe muri yombi mu cyumweru gishize

Dosiye ya Kanyankole Alex wahoze ayobora Banki y’igihugu itsura Amajyambere (BRD) yashyikirijwe Ubushinjacyaha nkuko byemezwa na Modetse Mbabazi n’umuvugizi w’urwego rushinzwe ubugenzacyaha n’iperereza (RIB).

Bwana Mbabazi yemeje aya makuru ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere ubwo yagiranaga ikiganiro n’ikinyamakuru kimwe cyandikirwa hano i Kigali mu Rwanda (IGIHE).

Ubusanzwe iyo dosiye ivuye mu bugenzacyaha igashyirwa mu bushinjacyaha, ikiba gisigaye ni ukugezwa mu rukiko urubanza rugatangira kuburanwa.

Hari n’igihe ariko ubushinjacyaha busanga ntabimenyetso bifatika bihari, iyo dosiye igashyingurwa cyangwa igateshwa agaciro.

Kanyankore Alex yatawe muri yombi kuwa gatatu w’icyumweru gishize ngo kubera ibyaha akekwaho by’itonesha no kwakira impano kugirango atange serivisi ubwo yari akiri umuyobozi mukuru wa Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD).

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2017, inama y’ubutegetsi bukuru bw’iyi banki ya BRD nayo yari yirukanye Alex Kanyankore ku mwanya w’ubuyobozi bwa BRD nubwo impamvu nyamukuru yatumye yirukanwa icyo gihe itasobanuwe neza.

Alex Kanyankore yari amaze imyaka igera kuri 5 ari umuyobozi mukuru wa banki BRD kuko yari muri uyu mwanya kuva mu 2013 kugeza mu kwezi kwa 12 mu 2017.

Mbere yo kuba umuyobozi wa BRD yahoze ari ukuriye ikigo NAEB gishinzwe kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano