Djoliba yatangaje intwaro izakoresha ihangana na APR FC

0
1039
AC Djoliba

Ikipe ya AC Djoliba yo mu gihugu cya Mali yamaze gutangaza urutondo rw’abantu izazana mu Rwanda gukina na APR FC barimo abakinnyi 18, umukino wo kwishura utegerejwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17/3/2018 kuri stade Amahoro i Remera.

Ni mu gihe umukino ubanza AC Djoliba yari yatsinze APR FC igitego kimwe ku busa.

APR FC irasabwa gutsinda uyu mukino byanze bikunze kugirango ikomeze, kuko intego ya APR FC ngo ari ukugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Ikipe ya AS Djoliba  yatsinze umukino ubanza igitego kimwe ku busa iragera mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane.

Iyi kipe yamaze gushyira hanze abakinnyi 18 izakoresha iguhangana na APR FC, ikaba yakoze ku ntarumikwa zayo zose uko zakabaye, kuko ntawavunitse cyangwa ufite ikindi kibazo mu ikipe yose nkuko byemezwa n’amakuru aturuka i Bamako muri Mali.

Aba bakinnyi 10 baje baherekejwe n’irindi tsinda ry’abantu ririmo abatoza  2, visi perezida w’ikipe, umunyamabanga wayo ndetse n’uyoboye ukuriye izi ntumwa zose.

Twagerageje gufotora urutonde rw’abantu AS Djoliba izaza yitwaje