Djihad Bizimana wa APR FC ari kugeragerezwa mu ikipe yitabira Europa League

0
2645
Bizimana Djihadi uzwi nka Djidro

Djihad Bizimana, Umukinnyi wo hagati muri APR FC no mu ikipe y’igihugu Amavubi yerekeje ku mugabane w’u Burayi, aho agiye kugerageza amahirwe mu ikipe ya Waasland-Beveren yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi.

Amakuru agera kuri Hose.rw avuga ko iyi kipe ya Waasland-Beveren yabengutswe Djihad Bizimana mu mikino ya shampiyona nyafurika ihuza amakipe y’ibihugu agizwe n’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2018) iheruka kubera muri Maroc.

Intumwa iyo kipe yari yohereje muri iryo rushanwa zabengutse Umunyarwanda Bizimana Djihad by’umwihariko mu mukino Amavubi yakinnye na Nigeria bakanganya 0-0, uyu mukinnyi wo hagati akaba ari na we watowe nk’uwitwaye neza kurusha abandi uwo munsi.

Icyakora icyo gihe Bizimana yari afite ubutumire bwo kujya mu igeragezwa mu Budage, bikekwa ko ari na cyo cyadindije iyoherezwa rye mu ikipe ya Beveren, ariko yarashyize aratumirwa, ndetse ahita yerekeza mu Bubiligi muri iki cyumweru Abanyarwanda banibuka ku ncuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ikipe ya Waasland-Beveren iri ku mwanya wa 12 ku rutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bubiligi, aho ifite amanota 35 mu mikino 30 imaze gukina, ikaba igiye kugerageza Bizimana Djihad ngo irebe ko yazayifasha kwigira imbere ku rutonde rwa shampiyona mu mwaka utaha w’imikino.

Ikibuga cy’ikipe Bizimana Djihadi ari gukoreramo igerageza

Bitewe n’uko igura n’igurisha ry’abakinnyi ryarangiye ku mugabane w’u Burayi, Bizimana Djihad aramutse atsinze igerageza, yazatangira gukinira iyi kipe mu marushanwa azwi na UEFA guhera mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka.

Bizimana w’imyaka 22 y’amavuko ari gukinira APR FC umwaka wa 3, dore ko yari aherutse gusinya andi masezerano y’imyaka ibiri nyuma y’indi ibiri yari asoje, bivuze ko yari agisigajemo undi mwaka umwe.

N’ubwo ikipe ya APR FC itashoboye kurenga ijonjora rya kabiri mu mikino ya CAF Confederation Cup, Djihad Bizimana yavuyemo afite ibitego 5, akaba ari we mukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi muri iri rushanwa, aho afite ibitego 4 mu mikino 4 bakinnye, akabinganya na kabuhariwe Ayoub El Kaabi wa RS Berkane.

Ikipe ya Waasland-Sportkring-Beveren yerekejemo yasoje imikino ya shampiyona iri ku mwaya wa 12, ubu ikaba iri guhatanira itike yo kuzahagararira ububiligi muri Europa League umwaka utaha.

Iyi kipe yashinzwe mu mwaka w’i 1936 imaze imyaka 3 mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi.

Beveren uyu musore yerekejemo araza kuyikoramo igeragezwa mu gihe cy’ibyumweru 2, azabone kugaruka mu Rwanda, ari nabwo bazemeza niba Djihad yagurwa n’iyi kipe cyangwa yagaruka muri APR FC.