Djabel mu nzira zisokoka muri Rayon Sports

0
3575
Manishimwe Djabel ari mu kibuga

Manishimwe Djabel ukina mu ikipe ya Rayon Sports, avuga ko ataramenya aho azakina umwaka utaha kuko ari kurangiza amasezerano muri iyi kipe.

Ikipe ya Rayon Sports  buri mwaka ivugwamo abakinnyi barangiza amasezerano ndetse abenshi bari kwitwara neza bakanayicika bakigendera, batongerewe amasezerano.

Ubu abakinyi 3 bafitiwe ubwoba ko bashobora kutazagaragara muri iyi kipe umwaka utaha barimo Manishimwe Djabel wiyongera kuri Kwizera Pierrot na Shassir  Nahimana.

Manishimwe Djabel avuga ko amasezerano y’imyaka 3 yari yasinye muri Rayon Sports ari kurangira ariko kandi ngo ubu nta cyerekezo arafata kuko nta kipe n’imwe baragirana.

Aganira na Hose.rw, Djabel yagize ati:”Ibyerekeye amasezerano nibyo koko ari kugana ku musozo. Ariko nkubwiye ngo ndi gupanga iki naba nkubeshye. Ahubwo ntegereje kureba icyo amakipe antekerezaho kugirango noneho menye icyerekezo mfata. Gusa birumvikana Rayon Sports niyo kipe tugomba kuganira mbere kuko niyo nkinira.”

Djabel mu kibuga hagati aba yazengereje ikipe bahanganye

Djabel ariko avuga ko n’ubwo nta kipe n’imwe baragiranango ibitekerezo bye biraganisha kuzajya gukina hanze y’u Rwanda akarenga urwego rwa shampiyona arimo ari nayo mpamvu  avuga ko  atakwizeza abakunzi ba Rayon Sports ko umwaka utazabakinira.

Abajijwe niba APR FC mukeba wa Rayon Sports imushatse yayijyamo, Djabel yagize ati:“Ubu sinavuga ngo APR inshatse nayijyamo cyangwa sinayijyamo kuko nshobora kubivuga nkaba naniyemera kuko itaranshaka sinzi niba yanankenera, rero nabivugaho ari uko yanshatse ariko kuba itaranshaka sinabivugaho kuko wabona itanankeneye.”

Manishimwe Djabel ariko  ashimangira ko Rayon Sports ari ikipe yakuze akunda.

Yagize ati:”Mu bisanzwe mu by’umupira nakuze  mfana Rayon Sports ntabwo natangiye gufana umupira cyera  kuko natangiye kuyifana kubwa ba Bokota  kuko nibwo nabashije kuyibona amaso ku maso ikina ubundi nayumvaga kuri radiyo bayogeza.”

Djabel aramutse avuye muri Rayon Sports ashobora gusigamo murumuna we ‘Tumushime Ally Tidjan’ nawe watangiye gukoramo igeragezwa ngo nibimuhira  azayikinira cyane ko ari ikipe ifanwa n’abo mu muryango wabo bose.

Tumushime Ally Tidjan ‘Murumuna wa Djabel’ uri mu igeragezwa muri Rayon Sports
Tumushime Ally Tidjan ‘Murumuna wa Djabel’ uri mu igeragezwa muri Rayon Sports