Rwanda Day ifite akamaro gakomeye mu gukurura abashoramari: Muhawenimana

0
115
Emmanuel Muhawinima. Ifoto: Afrique Canada

Bamwe mu banyarwanda bagize umuryango wa Diaspora baremeza ko igikorwa cya Rwanda Day gitinyura abenshi mu banyarwanda gushora imari mu Rwanda kuko ngo abenshi muribo baba bafite amakuru make ku gihugu.

Emmanuel Muhawenimana umwe mu bitabiriye Rwanda Day ku nshuro ya mbere yemeza ko iki gikorwa ari kimwe cyatumye afata umwanzuro wo kuzana ibikorwa bye mu Rwanda, none ngo uyu munsi akaba amaze kuhagira ishoramari rikomeye.

Uyu mugabo yabwiye umunyamakuru wa Kiss FM ko Rwanda Day yatumye ashore imari mu Rwanda mu byiciro bitandukanye birimo amahoteli, ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ubwubatsi bw’amazu yo guturamo no gukodesha.

Muhawenimana kandi asobanura ko hari ibiganiro akomeje kugirana n’abandi banyarwanda ndetse n’abanyamahanga bashaka kuza gushora imari mu Rwanda mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ibi yabitangaje mu gihe habura iminsi mike ngo igikorwa cya Rwanda Day cyongere kibe, muri uyu mwaka kikaba kigiye kubera I Bonn mu Budage.

Umuhango wa Rwanda Day mu Budage kuri uyu wa gatandatu ku itariki ya 05/10/2019.

Ubusanzwe igikorwa cya Rwanda Day kiba mu rwego rwo guhuriza hamwe abanyarwanda batandukanye baba mu bihugu by’amahanga by’umwihariko abatuye mu karere kamwe k’aho Rwanda Day iba yabereye muri uwo mwaka.

Rwanda Day ziheruka zabereye mu mijyi nka Brussels, Chicago, Paris, Boston, London, Toronto, Atlanta, Dallas, Amsterdam, Ghent, none iy’uyu mwaka igiye kubera i Bonn.