Diamond yinjiye mu itangazamakuru

0
1800

Umuhanzi ukomoka muri Tanzania uzwi ku izina rya iamond Platnumz, abinyujije mu nzu ye itunganya umuziki ye ‘Wasafi’ yamaze gushinga Radio na Televiziyo.

Ibi byose bigomba kuzajya bikorera mu nzu imwe rusange, yaba studio itunganya umuziki, Radio ndetse na Televiziyo byose biri hamwe nkuko bigaragara ku rubuga rwa instagram rw’uyu muhanzi w’icyamamare Diamond Platnumz.

Diamond ntabwo yeruye ngo atangaze ko inzu nshya bagiye gukoreramo izaba irimo Radio na TV ariko yagaragaje ko bafite ibikorwa bishya muri uyu mwaka wa 2018 kandi bazabikorera mu nzu nshya.

Daimond yagaragaje ikicaro gikuru cya WASAFI

Nyuma yaho gato nibwo umuhanzi mugenzi Rayvany nawe ubarizwa muri Wasafi yahize agaragaza ko iyi nzu ariyo igomba kuba ikicaro gikuru cya WASAFI, kandi ko hagomba gukoreramo Radiyo Wasafi, Televiziyo Wasafi ndetse na Studio itunganya umuziki.

Rayvany yanze kuniganwa n’ijambo ahita avuga ko ariho WASAFi FM, WASAFI Tv na Wasafi Record bizakorera muri uyu mwaka

Diamond niwe nyiri kompanyi yitwa ‘Wasafi Limited Company’ akaba yinjiye mu bucuruzi bw’itangazamakuru ry’amajwi n’amashusho nyuma y’uko mu bihe bishize yari atangije ubucuruzi bw’ubunyobwa bukaranze, ubu bukaba bwarageze no ku isoko ryo mu Rwanda.

Reba amashusho yerekana ikicaro cya WASAFI FM, WASAFI Tv na Wasafi Record: