Diamond n’umuryango we bagiye kwimukira mu Rwanda

2
4896
Diamond arashaka kugura inzu i Kigali

Umuhanzi Diamond Platnumz umaze kwigarurira imitima ya benshi mu bakunzi b’umuziki ukorerwa muri Afurika, yatangaje ko yifuza kugura inzu mu Rwanda ashimangira ko yashimishwa no kuhagira urugo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, abinyujije ku rubuga rwa Instagram, uyu muhanzi yanditse asaba ibitekerezo abakunzi b’ibihangano bye mu Rwanda.

Yabazaga agace kamubera keza muri iki gihugu yemeza ko akunda ndetse akaba ari yo mpamvu yifuza kuhagira urugo.

Ibi yabivuze mu butumwa yanditse mu Cyongereza n’Igiswahili buherekejwe n’ifoto y’inyubako ya Kigali Convention Centre & Radisson Blu Hotel.

Diamond yagize ati: “Nifuza kugira inyubako i Kigali mu Rwanda kuko ni igihugu nkunda, bityo rero nashimishwa no kuhagira urugo rwanjye. Bakunzi banjye bo mu Rwanda mubona ari he hanyura?”

Diamond ni uku yabigenje ku rubuga rwe rwa Instagram

Yaherukaga gutangiza ibikorwa bye by’ubucuruzi byambukiranya imipaka birimo urubuga rwa internet rwitwa Wasafi rufasha abahanzi barimo n’abo mu Rwanda kungukira mu muziki bakora ndetse akaba aherutse no gutangiza ubucuruzi bw’ubunyobwa bukaranze.

Bimwe mu bikorwa bye by’ubucuruzi byageze mu Rwanda

Diamond kandi aherutse gukorera urugendo mu Rwanda mu kwezi kwa 7, ingendo zose yazikoreraga mu ndege ya Kajugujugu.

Yanakoze igitaramo gikomeye cyabereye mu Mujyi wa Nyamata asusurutsa abacyitabiriye mu buryo budasanzwe bitewe n’umuhate yagaragaje ku rubyiniro.

Diamond ubwo aheruka mu Rwanda

Ntabwo ari ku nshuro ya mbere yari ageze mu Rwanda kuko yataramiye i Kigali no mu gitaramo cya East African Party cyo gutangiza umwaka wa 2015.

Icyo gihe yari yazanye na Zari bafitanye abana babiri, uyu na we yakunze kugenderera u Rwanda mu bihe bitandukanye yitabiriye ibitaramo.

Amaze kuba ikirangirire muri Afurika kubera ibihangano bye

Naseeb Abdul Juma [Diamond] amaze gukora indirimbo nyinshi zamenyekanye bikamushyira mu bihangange muri Afurika.

Afite indirimbo zakunzwe cyane zirimo ’Mbagala’, ’Nataka Kulewa’, ’Moyo Wangu’, ’Nana’ na ’Number One’ yasubiranyemo na Davido, igatuma amenyekana muri Afurika.

Sangiza

2 Ibitekerezo

  1. Ntiwobuza umuntu icifuzociwe Diamond nimbakundu Rwanda naze niheza vrmnt nacanecane ko koamazekwandikizina yovumisha nabandi

Comments are closed.