Birangiye Rayon yegukanye Diarra, ibyangobwa byaburaga byabonetse

0
2276
Diarra ni umukinnyi wa Rayon Sports bidasubirwaho

Ikipe ya Darling Club Motema Pembe (DCMP) yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yoherereje Rayon Sports urupapuro rwemerera Ismilla Diarra kuyikinira nyuma y’amezi atanu yari ayimazemo ahembwa adakina.

Amakuru agera kuri Hose.rw akaba inkuru nziza ku bafana ba Rayon Sports ni uko kuri uyu wa gatatu tariki ya 10/1/2018, ubuyobozi bw’ikipe yabo bwakiriye ibaruwa ivuye muri DCMP, yemerera bidasubirwaho Ismailla Diarra gukinira iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize.

Twagerageje kuvugana na Itangishaka Bernard ‘King’, Umunyamabanga uhoraho wa Rayon Sports ntibyadukundira, kuko ubwo twamuhamagaraga bwa mbere yatubwiye ko ari mu nama maze adusaba kongera nyuma y’iminota 10, ariko tumuhamagaye ntiyongera kwitaba telefoni ye igendanwa.

Diarra ‘Kimasa’ birangiye abonye ibyangombwa

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Ismailla Diarra yari yatangaje ko we ategereje ko ibibazo by’amafaranga byari hagati ya Rayon Sports na DCMP bikemuka agahita yemererwa gukina, gusa ngo we nta kibazo na gito yari asigaranye kuko yari yaramaze kwishyurwa.

Abajijwe ku bibazo by’ibyangombwa DCMP itamuha kugirango akinire Rayon Sports, Diarra yagize ati “Navuganye n’umpagarariye (Manager) ambwira ko agiye kuzuza dosiye yo kohereza muri DCMP. Ibyo ari byo byose bazandeka nkinire Rayon Sports nibaramuka bishyuwe.”

Yakomeje avuga ko amafaranga yagombaga kwishyurwa we yayishyuwe, ubu ategereje ibyangombwa gusa ngo ahite atangira gukina.

Umukino wa mbere muri Azam Rwanda Premier League azawukina na APR FC

Ubwo Ismailla Diarra yagarukaga muri Rayon Sports mu mpeshyi y’umwaka ushize, Rayon Sports ngo yari yemereye DCMP ko ibishyura amadolari ya Amerika 14.000 bitarenze ukwezi kwa 11 mu 2017, ikabaha urupapuro rurekura uyu rutahizamu (Release Letter), ariko iyi kipe yo mu Rwanda inanirwa kubahiriza ayo masezerano.

Icyakora ngo Rayon Sports yishyuye Ismailla Diarra Amadolari 4000 ahwanye na 25% y’ayo DCMP yagombaga kwishyurwa, uyu mukinnyi anongererwa andi 4000 yo kumugura ngo asinye amasezerano, bivuze ko iyo kipe yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yagombaga guhabwa 10.000$ bisigaye.