David De Gea agiye kongererwa amasezerano, Real Madrid ikureyo amaso

0
566
Naramuka asinye amasezerano mashya azajya ahabwa ibihumbi 350 by'amapawundi ku cyumweru

Umuzamu wa Manchester United, David De Gea ngo agiye guhabwa amasezerano mashya y’imyaka 5, aho azajya ahembwa akayabo k’ibihumbi 350 by’amapawundi ku cyumweru.

Uyu munyespanye waje muri Manchester United avuye iwabo muri Espagne mu ikipe ya Atletico Madrid, yifujwe cyane n’ikipe ya Real Madrid ariko ibigendamo biguruntege kugeza ubwo ubuyobozi bwa Manchester United bwemeje ko buzamuha amasezerano mashya.

Mu gihe yahabwa aya masezerano, De Gea yahita aba uwa kabiri ku mukinnyi uhembwa amafaranga menshi muri iyi kipe, nyuma ya Alex Sanchez rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Colombia, akaba aherutse kugurwa na Manchester United ava mu ikipe ya Arsenal FC.

Amakuru dukesha ikinyamakuru The Sun cyandikirwa mu gihugu cy’Ubwongereza, avuga ko aya masezerano ku mpande zombi ashobora gusinywa mbere y’uko igikombe cy’isi gitangira bakaba batangiye ibiganiro muri uku kwezi kwa 4.

David de Gea yaje muri Manchester United mu mwaka wi 2011, avuye mu ikipe y’iwabo ya Atletico Madrid yanahesheje ibikombe bitandukanye ku mugabane w’uburayi.