Cristiano Ronaldo yabyaye umukobwa

0
622
Cristiano na Georgina birarutse Imfura yabo Alana

Umukinnyi w’icyamamare kw’isi Cristiano Ronaldo n’ umugore we mushya Georgina Rodriguez, bibarutse umwana wabo wa mbere w’umukobwa akaba uwa 4 wa Cristiano.

Ronaldo w’imyaka 32, na Georgina w’ imyaka 22 y’amavuko bibarutse Imfura yabo ‘Alana Martina’mu bitaro byegeranye n’urugo rwa Ronaldo byitwa Quiron Universal I Madrid.

Yarafite abandi batatu

Ku ifoto yashyize kuri Instagram ye Cristiano Ronaldo yanditseho amagambo agira ati: “Alana Martina yavutse! Bose Georgina na Alana ubu bameze neza! Turishimye cyane”.

Uyu mugore we ufite ubwenegihugu bwa Argentine na Espagne yaramaze iminsi arera impanga za Ronaldo ziheruka kuvukira muri America arizo Eva na Mateo hakiyongeraho Imfura ya Ronaldo yitwa Cristiano Jr, ubu atewe ishema bikomeye no kwitwa umubyeyi.

Yarafite abandi batatu

Cristiano Ronaldo mu cyumweru gishize yari yatangaje ko kuba umubyeyi ari ikintu cyamuhinduriye ubuzima.

Yagize ati: “Kwitwa Papa w’abana biranezeza aho wicara ukabona umuryango ugenda waguguka umunsi ku wundi ni ikintu gikomeye cyane kuri njye!”

Cristiano Ronaldo ni umunya Portugal akaba rutahizamu ukomeye wa Real Madrid, aheruka kwegukana igikombe cya FIFA cy’umukinnyi mwiza wahize abandi ku isi, uyu mugabo kandi ni umwe mu binjiza akayabo kurusha abandi bakora siporo zitandukanye.

Ronaldo w’imyaka 32, na Georgina w’ imyaka 22 y’amavuko bibarutse Imfura yabo ‘Alana Martina’ aha bari kumwe n’umuhungu mukuru wa Ronaldo, Christiano Jr