COMESA yihaye intego yo kwitusha ibyo guhuza ikirere mu bihugu binyamuryango

0
332
Indege ya RwandAir iri mu kirere

Mu bihe bidatinze ikirere cy’ibihugu by’Afurika mu ngendo z’indege kirahuzwa ku mbaraga, nkuko bikubiye mu ntego zagutse za 2063 zemeranyijwe n’ibihugu bigize umuryango w’Afurika yunze ubumwe.

By’umwahariko kuri ubu, umuryango w’isoko rimwe ry’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba n’amajyepfo (COMESA) washyizeho itsinda ryihariye, rigomba gukurikiranira hafi ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mugambi mu bihugu 15 bya COMESA.

Umugambi wo guhuza ikirere mu bihugu by’Afurika mu byerekeranye n’ingendo z’indege wemejwe n’abakuru b’ibihugu naza guverinoma b’African Union mu kwezi kwa 1 mu 2018.

Kugeza ubu, ibihugu 21 birimo n’u Rwanda nibyo bimaze gushyira umukono ku masezerano arebana n’iyi gahunda, mu gihe biteganijwe ko nibura mu mpera z’uyu mwaka wa 2019 ibihugu birenga 40 nabyo bizaba byemeye gusinya aya masezerano.

Ibi byo guhuza ikirere mu bihugu by’Afurika ngo bizafasha ibihugu by’uyu mugabane guteza imbere ingendo z’indege zihuza uyu mugabane ndetse binazamure ubucuruzi n’ubuhahirane bw’abawutuye.

Ni mu gihe abasesengura iby’ingendo z’ikirere bakunze gusobanura ko ibiciro by’ingendo z’indenge zihuza ibihugu by’Afurika bihanitse cyane ugereranine n’ingendo zihuza Afurika n’ibindi bihugu byo kuyindi mugabane.

Ibi ngo bikaba bishobora gukemurwa n’uyu mugambi wo guhuza ikirere mu ngendo z’indege mu bihugu by’Afurika, nubwo bizasaba imbaraga nyinshi no iyi ntego igererweho.